Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ingufu, EDCL, gishamikiye ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG, cyatangaje ko hari gusuzuma ubushobozi bw’abashaka gupiganira uyu mushinga, gihamagarira abikorera batunganya amashanyarazi kugaragaza ko bifuza kuwushoramo imari.
Uyu mushinga uzaba urimo uburyo bwo kubika amashanyarazi muri batiri bufite ubushobozi bwa 800 MWh, bushobora kubika amashanyarazi akoreshwa mu gihe cy’amasaha ane. Hazubakwa kandi ibikorwaremezo bizahuza urwo ruganda n’umuyoboro mugari w’amashanyarazi.
Biteganyijwe ko ubwo buryo bwa batiri buzafasha gutanga amashanyarazi mu masaha yo ku mugoroba aho akenerwa cyane, kugabanya igihombo cy’amashanyarazi akomoka ku zuba arenze akenewe no gutuma umuyoboro mugari ukora neza.
Gusura aho uyu mushinga uzakorerwa biteganyijwe ku wa 23 Ukwakira 2026.
Uyu mushinga uje mu gihe Guverinoma iteganya kongera ubushobozi bw’igihugu bwo gutunganya amashanyarazi bukarenga inshuro ebyiri ubusanzweho bitarenze mu 2034. Ibi bizagerwaho binyuze mu ishoramari rikomeye mu mashanyarazi akomoka ku mazi, ku mirasire y’izuba no mu ikoranabuhanga rishya nk’ingufu za nikeleyeri.
REG igaragaza ko u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa gahunda ya miliyari 3,2 z’Amadolari, igamije kongera ubushobozi bwo gutunganya amashanyarazi bukava kuri megawati 467,14 bukagera kuri megawati 1066 mu 2034.
Ubushobozi bw’inganda z’amashanyarazi zubatswe mu Rwanda bwavuye kuri megawati 100,4 mu 2010 bugera kuri megawati 472,95 mu 2026. Amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba agize hafi 4,2% by’amashanyarazi igihugu gitunganya.
Umuyobozi ushinzwe imishinga muri EDCL, Théoneste Higaniro, yabwiye The New Times ko Guverinoma “igikomeje no gusuzuma” uburyo urugomero rwa Nyabarongo II rwashyirwaho imirasire y’izuba ireremba ku mazi, ishobora gutanga megawati 200 mu rwego rwo kongera amashanyarazi atangiza ibidukikije.
Umushinga wo ku kiyaga cya Sake uteye ute?
Higaniro yavuze ko ikiyaga cya Sake cyatoranyijwe gushyirwaho uyu mushinga kubera ko Intara y’Iburasirazuba ivamo izuba umwaka wose.
Abazatoranywa bazashinzwe gukora ibishushanyo mbonera, gutanga ibikoresho, kubishyiraho, kubigerageza, gutangiza imikorere y’uruganda, kurukoresha no kurwitaho. Urwo ruganda ruzaba ruri hejuru y’amazi y’ikiyaga cya Sake, rutange megawati 200, runagire uburyo bwo kubika amashanyarazi muri batiri bufite ubushobozi bwa 800 MWh.
Inyandiko itanga isoko ivuga kandi ko uyu mushinga uzagira uruhare mu guteza imbere amashanyarazi atangiza ikirere, guteza imbere ibikorwa byo kuhira n’ibindi.

Imirimo izakorwa
Imirimo iteganyijwe ikubiyemo gutegura umushinga n’inyigo zikenewe kugira ngo hagaragazwe ko ushoboka mu buryo bwa tekiniki, ibidukikije, imibereho y’abaturage, ubucuruzi n’imari.
Harimo gushyiraho uburyo bwo gutunganya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba hakoreshejwe ibikoresho bireremba ku mazi. Ibi bikubiyemo ibikoresho bihindura imirasire y’izuba ingufu, ibizaba bibiteretseho bireremba, uburyo bwo kubizirika no kubifata kugira ngo bitimuka, hamwe n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi bijyana na byo.
Harimo kandi uburyo bwo kubika amashanyarazi muri batiri, bugizwe na batiri ubwazo, ibikoresho bihindura amashanyarazi, uburyo bwo gucunga batiri, hamwe n’ubundi buryo bwunganira imikorere n’umutekano.
Hazashyirwaho n’ibikorwaremezo by’amashanyarazi by’uruganda, birimo za transformateur, ibikoresho byo gufungura no gufunga imiyoboro, ibyo kurinda ibikoresho, gupima amashanyarazi, kugenzura imikorere, gukurikirana no guhanahana amakuru.
Harimo kandi uburyo bwa SCADA, uburyo bwo kugenzura uruganda n’uko buzahuzwa n’umuyoboro rusange w’amashanyarazi.
SCADA ni uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu nganda, bufasha gukurikirana, kugenzura no gusesengura ako kanya imikorere yo gutunganya, gutwara no gukwirakwiza amashanyarazi.
Uwatsindiye isoko azubaka kandi ibikorwaremezo bihuza uruganda n’umuyoboro mugari, bikanatwara amashanyarazi aruvamo. Harimo sitasiyo y’amashanyarazi n’ibikorwaremezo byo kuyatwara biyihuza na sitasiyo iyakira, binyuze ku muyoboro wegereye ufite kilovolt 220.
Imiterere y’umushinga
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’umushoramari wigenga utunganya amashanyarazi, hashingiwe ku masezerano y’igihe kirekire yo kuyagura azagirana na REG, binyuze mu kigo kiyishamikiyeho cya EUCL, kizajya kiyagura.
Abifuza kuwushoramo imari bagomba kugaragaza uburyo bazawubonera amafaranga, bakanagaragaza uburambe bafite mu kubaka no gucunga inganda z’amashanyarazi.
Uwatsindiye isoko azakoresha uruganda anarwitaho mu gihe cy’imyaka 25, hashingiwe kuri ayo masezerano yo kugura amashanyarazi.
Uburyo bwo gutoranya abashoramari n’ibyangombwa bisabwa
Guhitamo abashoramari bizakurikiza amabwiriza agenga ubufatanye bwa Leta n’abikorera yo ku wa 16 Nyakanga 2018. Ababyifuza bagomba gutanga inyandiko hagamijwe kubanza gusuzuma ubushobozi bwabo.
Ibyangombwa bisabwa birimo ibaruwa isaba kwitabira iryo suzuma, yemeza ko ikigo kibyifuza, n’inyandiko igaragaza amakuru y’ikigo. Iyo nyandiko igomba gusobanura ibikorwa byacyo by’ingenzi, ibihugu cyashingiwemo n’ibyo gikoreramo, hamwe n’imyaka kimaze gikora.
Abasaba bagomba kandi gutanga kopi y’icyemezo cy’iyandikwa ry’ikigo cyangwa uruhushya rw’ubucuruzi ku bigo byo mu Rwanda.
Abasaba bose bagomba gutanga inyandiko yashyizweho umukono n’uhagarariye ikigo ubifitiye ububasha, yemeza ko imari yacyo ihagaze neza, kitahombye, kitari mu micungire y’urukiko, nta masezerano gifitanye n’abakibereyemo imyenda yo kuyikemura, kandi ko kitahagaritse ibikorwa byacyo.
Abasaba bashobora kwitabira ku giti cyabo cyangwa bakishyira hamwe nk’ibigo bihuriye ku mushinga, ihuriro cyangwa ishyirahamwe, bizwi nka JVCA. Ikigo kimwe gishobora gufatanya n’ikindi kimwe gusa, bityo umubare ntarengwa ukaba ibigo bibiri.
Ubusabe bwa JVCA bugomba kugaragaza ubwoko bw’ubufatanye, amakuru ya buri kigo kibugize, ikigo kizabuyobora, n’amasezerano yashyizweho umukono n’ababugize bose agaragaza inshingano n’ibyo buri wese azakora.
Uburambe n’ubushobozi mu by’imari
Abapiganwa bagomba kuba bafite uburambe nibura bw’imyaka icumi mu gukora ibishushanyo mbonera, gutanga ibikoresho, kubaka no gucunga inganda z’amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira.
Ku bijyanye n’imari, abasaba bagomba gutanga raporo z’imari zagenzuwe, zigaragaza impuzandengo y’amafaranga yinjijwe ku mwaka itari munsi ya miliyoni 300 z’Amadolari mu myaka itatu ishize, ari yo 2023, 2024 na 2025, cyangwa ahwanye na yo mu rindi faranga.
Abapiganwa bagomba kandi kugaragaza ko bafite aho bakura ubushobozi bw’imari, nk’umutungo ushobora guhindurwamo amafaranga vuba, umutungo utimukanwa utaratanzweho ingwate n’amafaranga yinjira n’asohoka.
Bagomba no kugaragaza ko bafite uburyo bwo kubona inguzanyo itari munsi ya miliyoni 60 z’Amadolari, cyangwa ahwanye na yo mu rindi faranga.






Ibitekerezo 0