Ibi byagaragajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, mu ijambo yavugiye mu Nama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe, COP31, iri kubera i Antalya muri Turikiya kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko 80% by’iri shoramari bikeneye inkunga mpuzamahanga, bityo u Rwanda rukaba rusaba uburyo bw’imari bwizewe, bworoshye kugeraho kandi buhagije.

Yagaragaje ko u Rwanda ruboneye iyi nkunga, rwashobora gushyira mu bikorwa gahunda zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ati “Bisaba ishoramari rya miliyari 12 z’amadolari, aho 80% byaryo bizaturuka ku nkunga z’amahanga. Dukeneye inkunga iteganyijwe neza, yoroshye kuyigeraho kandi ihagije kugira ngo tugere kuri iyi ntego.”

Yavuze ko ibikorwa byo kurengera ibidukikije bigomba kujyana n’iterambere rirambye, bikaba ari na byo byubakiyeho Icyerekezo 2050 n’ingamba z’igihugu zo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

U Rwanda rwanasabye ko hakurwaho imbogamizi zituma imishinga myiza yo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere itabona igishoro, rugaragaza ko ishoramari rikwiye gusuzumwa hashingiwe ku gaciro k’umushinga, aho kurebera ku gihugu cyangwa umugabane rikorerwamo.

Rwanashimangiye ko Leta n’abikorera bikwiye gufatanya mu gushaka uburyo bwo gushora imari mu mishinga ifatika, ariko bitongera umutwaro w’imyenda ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Mu 2027, u Rwanda ruzaba ruyoboye itsinda rya G77 n’u Bushinwa. Rwatangaje ko ruzakoresha uwo mwanya mu gushimangira ubufatanye bw’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere no guteza imbere ibiganiro ku nkunga zijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.

U Rwanda rwashimangiye ko COP31 idakwiye kwibukwa gusa ku mihigo izavugirwamo, ahubwo nyuma yayo hakwibandwa no ku bikorwa bifatika.

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda yahagarariye Perezida Paul Kagame muri COP31 iri kubera muri Turikiya
Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko u Rwanda rukeneye miliyari 12 z'Amadolari kugira ngo rugere ku ntego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53%