Ibi byatangajwe na SP (Rtd) Ruboneza Nkorerimana, wo mu Ishami rishinzwe Politiki n’Umutekano muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, mu kiganiro yagiranye na RBA.
Iki kiganiro cyagarutse ku mpamvu zitandukanye zituma inkongi z’umuriro ziyongera mu Rwanda, aho kuva uyu mwaka wa 2026 watangira hamaze kuba inkongi zirenga 400.
Mu minsi ishize, inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ya GOICO Plaza iherereye mu Mujyi wa Musanze, yangiza ibicuruzwa byari bifite agaciro ka miliyari zirenga 30 Frw. Iyi nyubako ubwayo yari yarashowemo miliyari 17 Frw.
SP (Rtd) Ruboneza yavuze ko Leta ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo guhugura abantu ku buryo bwo gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro, by’umwihariko mu bigo bakoreramo.
Yagaragaje ko kuva muri Kamena 2026, hamaze guhugurwa ibigo bya Leta birenga 71 n’abakozi barenga 2.880 ku buryo bwo guhangana n’inkongi z’umuriro.
Yongeyeho ko aya mahugurwa azakomeza no mu bigo byigenga, ndetse akazagezwa mu bice bitandukanye by’Intara.
Ku bijyanye n’ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi, SP (Rtd) Ruboneza yavuze ko nubwo u Rwanda rusanzwe rufite ubushobozi bwo guhangana na zo, hakiri icyuho mu bikoresho bihari, ari na yo mpamvu hateganywa kongerwa ibindi.
Ati “Ukurikije ubushobozi bw’igihugu, ibikoresho birahari, nubwo bitaraba uko tubyifuza, dufite amakamyo azimya umuriro, mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara. Ariko icyifuzo ni uko buri karere kaba gafite ubushobozi bwihagije bwo kuzimya umuriro.”
Yasobanuye ko mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo guhangana n’inkongi z’umuriro, hari gahunda yo kugura indege zitagira abapilote zizajya zifashishwa mu bikorwa byo kuzizimya.
Ati “Uko ubushobozi buzagenda butera imbere, ubu hari gahunda yo kuba twabona drone zizimya umuriro, mu minsi iri mbere zizaba zihari, ndetse uko ubushobozi buzagenda bwiyongera n’ibindi bizagurwa.”
Iyi gahunda ije mu gihe imibare igaragaza ko inkongi z’umuriro zikomeje guteza igihombo gikomeye, haba mu buzima bw’abantu no mu mutungo.
Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu iherutse gutangaza ko mu myaka itanu ishize, mu Rwanda habaye inkongi z’umuriro 1.380 zahitanye abantu 28, zinangiza inyubako z’ubucuruzi, ahakorerwa ubukorikori, ibinyabiziga n’undi mutungo utandukanye.



Ibitekerezo 0