Amasezerano yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake Emmanuel ku wa 17 Ukwakira 2026, ubwo yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Uburezi bw’Imyuga n’Ubumenyingiro yabereye mu Mujyi wa Tianjin uherereye mu Majyaruguru ashyira i Burasirazuba bw’u Bushinwa.
Mu butumwa Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko aya masezerano agamije gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu burezi cyane cyane ubw’imyuga n’ubumenyingiro.
Aya masezerano yasnyijwe nyuma y’inama yahuje abaminisitiri n’abandi bahagarariye ibihugu yabaye ku wa 16 Ukwakira 2026, yaganiriwemo ku mbanzirizamushinga y’amahame mpuzamahanga agenga uburezi bw’imyuga n’ubumenyingiro.
Ibi biganiro byitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake Emmanuel wahagarariye Minisitiri w’Uburezi.
U Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse ubu muri buri murenge muri 416 igize igihugu harimo amashuri nk’aya mu gihe intego ari uko mu 2029 nibura buri kagari kazaba gafite ishuri ryigisha imyuga by’igihe gito [Vocational Training Center].
Minisiteri y’Uburezi kandi yifuza ko abanyeshuri 60% barangije icyiciro rusange, Tron Commun bakomereza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
U Bushinwa busanzwe bugira uruhare mu guteza imbere amashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.
Mu 2024, itsinda riturutse mu Bushinwa ryageze mu Rwanda rigaragaza ko rizubaka Kaminuza mu Rwanda yitwa ‘Sino Africa Polytechnic’ izibanda ku myigishirize yo gutunganya amashanyarazi.
U Rwanda ruheruka kugirana amasezerano y’ubufatanye n’u Bushinwa agamije imikoranire mu iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere, by’umwihariko ku bijyanye no kwemeza ubuziranenge bw’indege hagamijwe kunoza umutekano n’imigendere y’indege ya gisivile (airworthiness certification).







Ibitekerezo 0