RDC imaze imyaka 30 yugarijwe n’intambara, aho mu bihe bya mu Burasirazuba bwayo havuzwe cyane intambara ya AFC/M23 n’ingabo za Leta zifatanya n’imitwe itandukanye irimo FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yabwiye AFP ubwo yari i Moscow mu nama ihuza Uburusiya na Afurika, ko ibibera muri RDC ari ikibazo cy’Abanye-Congo.
Ati “Ibibera muri RDC, uko politiki ihagaze n’uko umutekano uhagaze, ahanini ni ikibazo cy’Abanye-Congo. U Rwanda ntirukwiye guhora rugerekwaho ibibera muri Congo.”
Nduhungirehe yanamaganye ibirego bya Kinshasa bivuga ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC ari “igikoresho” cy’u Rwanda, nyuma y’uko mu Ukwakira yifatanyije na M23.
Nduhungirehe yagize ati “Ni ikibazo cya politiki kigomba gukemurwa mu nzira za politiki hagati y’Abanye-Congo.”
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko mu Burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko ingabo za FARDC zikorana kandi zigafasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse amasezerano yashyizweho umukono mu Ukuboza 2025 ateganya ibikorwa byo kuwusenya ariko RDC ikaba yaravuniye ibiti mu matwi.
Ikigo cyakira abimukira…
Nduhungirehe yanemeje ko ibiganiro bikomeje ku ishyirwaho mu Rwanda ry’ikigo cyakwakira abimukira birukanwe mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Danemark, Autriche, u Bugereki, u Budage n’u Buholandi byagaragaje ko bishaka gushyiraho ikigo nk’icyo, ariko ntibiratangaza aho cyashyirwa.
RFI yanditse ko abantu batatu bari i Burayi bamenyeshejwe iby’ibi biganiro bavuze ko amasezerano hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu bitanu by’i Burayi ashobora gusinywa guhera mu kwezi gutaha.
Nduhungirehe yagize ati “Kubera ko ibiganiro bigikomeje, birumvikana ko ntashobora kubivugaho mu buryo burambuye. Iki ni ikibazo gikomeye kuri twe, kuko dushaka guha agaciro abantu, abimukira n’impunzi.”





Ibitekerezo 0