Ibi biganiro babigiranye ubwo yari yitabiriye Inama y’Akanama k’Abaminisitiri bahagarariye Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigara (ICGLR), yabereye i Lusaka muri Zambia.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku “gushimangira umubano w’ibihugu byombi”.
Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, ashimiye Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange nyuma y’uko u Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira amasiganwa y’imodoka ya Formula 1 mu ntangiriro za 2030, agaragaza ko ari intambwe ikomeye iteye ishema Umugabane wa Afurika.
Mu 2022, u Rwanda na Zambia byasinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego z’imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, ubuhinzi, uburyobyi n’ubworozi ndetse no guteza imbere ishoramari.




Ibitekerezo 0