Iki cyifuzo cyatanzwe n’umushoramari Denis Karera, mu nama yahuje abashoramari bo mu Rwanda na Uganda, yiswe Rwanda-Uganda Airlines Business Forum, yabaye nyuma y’itangizwa ry’ingendo za Uganda Airlines zihuza Kigali na Entebbe.

Karera yavuze ko ibiciro by’amatike y’indege muri Afurika y’Iburasirazuba bikiri hejuru, bikaba imbogamizi ku bucuruzi n’urujya n’uruza rw’abaturage.

Ati “Imisoro ikuweho ku buryo ibiciro bimanuka, wajya usanga twirirwa i Kampala, ndetse n’Abanyakampala bakirirwa mu Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa Uganda Airlines, Girma Wake, yavuze ko imisoro n’andi mafaranga yishyuzwa ku itike ya Kigali–Entebbe bishobora kugera ku madolari 110, asaba ko ayo mafaranga yagabanywa ku kigero cya 20%.

Imibare y’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Indege muri Afurika (AFRAA) igaragaza ko mu 2024, umugenzi wakoraga urugendo rw’indege hagati y’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba yishyuraga impuzandengo y’amadolari 52,82 y’imisoro n’amahoro.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubwikorezi muri Uganda, Julius Maganda Wandera, yavuze ko iki kibazo kigiye kuganirwaho n’inzego zibishinzwe mu Rwanda na Uganda.

Yatanze urugero rw’itike yo kuva i Kampala ujya i Kigali ukagaruka, ishobora kugura amadolari 500, avuga ko ari amafaranga menshi ku rugendo rugufi nk’urwo.

Wandera yasobanuye ko abaminisitiri bashinzwe ubwikorezi mu bihugu byombi bemeranyije ko hazaba inama y’inzego za tekiniki izasuzuma amafaranga ashobora kugabanywa cyangwa gukurwaho, ndetse ibiganiro bikaba byakwagurirwa no ku bindi bihugu bigize EAC.

Ati “Amatsinda ashinzwe ibijyanye na tekiniki ni yo azaduha umurongo ku byakorwa n’ingaruka z’amafaranga zishobora guterwa n’igabanywa iryo ari ryo ryose kuri iyi misoro.”

Yashimangiye ko kugabanya ibiciro bigomba gukorwa hatabangamiwe imikorere y’ibigo by’indege, kuko uru rwego rusaba ishoramari rinini.

Iki cyifuzo kije mu gihe Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) wafashe icyemezo cyo gukuraho imisoro imwe n’imwe mu bwikorezi bwo mu kirere, no kugabanya amwe mu mafaranga yishyuzwa abagenzi ku kigero cya 25%, guhera muri Mutarama 2026.

Hagati aho, Uganda Airlines yatangiye gukora ingendo zirindwi mu cyumweru hagati ya Kigali na Entebbe, ikoresheje indege ya Bombardier CRJ900 ifite imyanya 76.