Ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko impande zombi ziteganya guhura, nubwo nta na rumwe rwari rwagira icyo ruvuga kuri ibi biganiro.

Biteganyijwe ko ibiganiro byibanda ku ngingo ebyiri zikomeje guteza impaka, zirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho kubera ibibazo by’umutekano.

Izi ngingo zikubiye mu masezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025, agamije guhagarika amakimbirane amaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi.

Nubwo impande zombi zimaze guhura inshuro nyinshi, ntizirumvikana ku cyafatwa nk’ikimenyetso cy’uko buri ruhande rwubahirije inshingano zarwo.

Mu biganiro byabaye muri Nyakanga, Kanama na Nzeri 2026, hibanzwe ku guhanahana amakuru y’umutekano, kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano no kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR.

U Rwanda ruvuga ko rwatangiye gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje, birimo kugabanya ingamba z’ubwirinzi.

Ku wa 29 Nzeri 2026, Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yatangaje ko izo ngamba zatangiye gukurwaho, ariko agaragaza ko FDLR igikorera mu Burasirazuba bwa RDC kandi ikomeje gukorana n’ingabo z’icyo gihugu n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Ku rundi ruhande, RDC ivuga ko yatangiye ibikorwa byo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR, ishingiye ku masezerano yagiranye n’igice cy’uwo mutwe ku wa 28 Nyakanga 2026.

U Rwanda rwanenze ayo masezerano, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ari uburyo bwo kuyobya uburari, kuko kumvikana n’igice kimwe cya FDLR bidahagije mu kuyisenya burundu.

Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gufatira ibihano Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda na Zigama CSS, zibishinja kugira uruhare mu gufasha umutwe wa M23.

U Rwanda rwamaganye ibyo birego, rushimangira ko RDC ikwiye kubanza kubahiriza inshingano zayo zo gusenya FDLR.

Biteganyijwe ko ibiganiro bishya bizagerageza gutuma impande zombi zumvikana ku buryo bwo kugenzura no gupima intambwe buri ruhande rumaze gutera mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.