Ibyo biganiro bigiye kuba mu gihe ibiganiro byari bimaze igihe bikorwa hagati y’ibi bihugu byari byarahagaze, nyuma y’uko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati itumye Amerika yerekeza imbaraga zayo ku bibazo byo muri ako karere.
Ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitri Peskov, yatangaje ko igihugu cye kizitabira ibyo biganiro bizahuza impande eshatu.
Ati “Yego, ndemeza ayo matariki. Intumwa z’u Burusiya zizajya i Abu Dhabi ku wa 10 n’uwa 11 Ugushyingo, zitabire ibiganiro bizahuza impande eshatu.”
Peskov yavuze ko itsinda ry’intumwa z’u Burusiya rizongera kuyoborwa na Vladimir Medinski, wanayoboye ibiganiro byabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka, mbere y’uko bihagarikwa kubera intambara Amerika na Israel bagabye kuri Iran.
Ibiganiro by’i Abu Dhabi byari byatangajwe ku wa Mbere n’Intumwa yihariye ya Amerika, Steve Witkoff, mu rwego rwo kongera gushyira imbaraga mu gushaka igisubizo cy’amahoro ku ntambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine.
Witkoff yatangaje ko bizibanda ku ngingo zirimo umutekano wa Ukraine nyuma y’intambara, kugabanya ubushyamirane, ibikorwa by’ubutabazi n’intambwe zikenewe kugira ngo amahoro agerweho.
Yavuze kandi ko intumwa za Amerika zizajya i Bruxelles mu Bubiligi muri iki cyumweru, kuganira n’abahagarariye u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na NATO ku ngamba zo guha Ukraine umutekano urambye.
Ibi biganiro bigiye kuba nyuma y’ibindi byahuje intumwa z’u Burusiya, Ukraine na Amerika i Genève mu Busuwisi, muri Gashyantare 2026, ariko bikarangira nta mwanzuro ufatika ufashwe ku guhagarika intambara.
Kimwe mu bibazo bikomeje kudindiza ibiganiro by’amahoro ni icyifuzo cy’u Burusiya gisaba ko ingabo za Ukraine ziva burundu mu gace ka Donetsk gaherereye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ukraine yanze icyo cyifuzo, igaragaza ko kuvana ingabo zayo muri ako gace byatuma igihugu kirushaho kuba mu kaga ko kongera kugabwaho ibitero n’u Burusiya.
Intambara ihanganishije ibi bihugu yatangiye muri Gashyantare 2022, ubwo u Burusiya bwagabaga ibitero simusiga kuri Ukraine.
Kuva icyo gihe, hakomeje kugeragezwa inzira zitandukanye za dipolomasi kugira ngo intambara ihagarare, ariko kugeza ubu impande zombi ntizirabasha kumvikana ku ngingo z’ingenzi zatuma haboneka amasezerano arambye y’amahoro.





Ibitekerezo 0