Yuri Ushakov, umujyanama wa Perezida Vladimir Putin, yabivuze nyuma y’uko uyu Mukuru w’Igihugu abonanye na Steve Witkoff, intumwa yihariye ya Perezida Donald Trump, mu Mujyi wa Saint-Pétersbourg.

Ushakov yavuze ko ibiganiro bishobora kuba ahagana ku wa 10 Ugushyingo i Abu Dhabi, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Yashimangiye ko bigomba kwibanda ku kubaka uburyo bwo kurinda umutekano w’u Burusiya na Ukraine nyuma y’intambara.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yavuze ko ashyigikiye ko ibyo biganiro biba vuba bishoboka. Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo b’i Burayi bamaze igihe basaba ko bisubukurwa nyuma yo guhagarara muri Gashyantare.

Mbere yo kujya mu Burusiya, Witkoff yari yabonanye na Zelenskyy ndetse n’abayobozi ba Norvège na Finlande i Oslo. Zelenskyy yavuze ko baganiriye ku ngamba zikomeye zo kurinda umutekano wa Ukraine no guhagarika ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu.

Umuyobozi wo muri Amerika yabwiye BBC ko Witkoff na Jared Kushner, umukwe wa Trump, batanze igitekerezo cy’inama ihuza impuguke z’ibihugu bitatu, Ukraine n’u Burusiya bikacyemera.

Zelenskyy yatangaje ko yemera amasezerano yahagarika intambara, buri ruhande rukaguma aho ingabo zarwo ziri ubu. Yavuze ko guhagarika imirwano n’ubwicanyi ari cyo kintu cy’ibanze Ukraine ikeneye, nyuma hakaganirwa ku ngamba z’umutekano.

Ushakov yavuze ko Putin yongeye kubwira Witkoff ko ingabo z’u Burusiya zikomeje gutera imbere ku rugamba. Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo barabihakana, bavuga ko nta ruhande rurimo gutera imbere ku buryo bugaragara.

Witkoff yavuze ko ibiganiro byagenze neza, naho Kushner wabikurikiye hifashishijwe ikoranabuhanga avuga ko hakiri akazi gakomeye, ariko ko hari amahirwe yo kugera ku mahoro arambye.

Ibi biganiro byabaye mu gihe hari kutumvikana hagati ya Washington na Kyiv. Trump yavuze ko Ukraine ikeneye undi Perezida n’undi muntu wayihagararira mu biganiro.

Yanashinje ibitero bya Ukraine ku nganda zitunganya peteroli z’u Burusiya kugira uruhare mu izamuka ry’ibiciro bya lisansi. Icyemezo cye cyo gukuraho ibihano ku Burusiya, akabwemera kugurisha mazutu, cyanenzwe na bamwe mu badepite ba Amerika, Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo.

Hagati aho, Zelenskyy yavuze ko guhererekanya amakuru y’ubutasi na Amerika byongeye gukora, nyuma y’uko Ukraine iyishinje kuyima amakuru y’ibitero bya misile.

Ingabo za Ukraine zanavuze ko kugabanya umuvuduko wa Starlink byabangamiye ibitero bya drones. Amerika ihakana kubisaba, bamwe mu basenateri bayo basaba ko hakorwa iperereza ryihutirwa kuri byo.

Mbere y’ibiganiro, u Burusiya bwarekuye Stephen Hubbard, Umunyamerika w’imyaka 74 wari warakatiwe hafi imyaka irindwi y’igifungo, ashinjwa kurwanirira Ukraine. Trump yavuze ko yatashye nta guhererekanya imfungwa kubaye.

Putin (iburyo) na Witkoff bigeze kuganira kuri iyi ntambara yo muri Ukraine