Ibi bibaye mu gihe habura iminsi mike ngo habe Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF, iteganyijwe kubera i Phnom Penh muri Cambodge, ku wa 15-16 Ugushyingo 2026.
Mu minsi ishize u Bufaransa bwakajije ibiganiro bya dipolomasi na Kinshasa, bugamije kwirinda ko amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF yateza umwuka mubi ushobora gutuma RDC isohoka muri uwo muryango.
Jeune Afrique yahawe amakuru n'abantu bazi ibiri kubera mu biganiro bya dipolomasi agaragaza ko Tshisekedi yamenyesheje u Bufaransa ko RDC ishobora kuva muri OIF mu gihe Mushikiwabo yaba atorewe manda ya gatatu.
Iki kibazo ngo cyaganiriweho ku wa 2 Ukwakira 2026, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yasuraga Tshisekedi i Kinshasa.
Nubwo ku mugaragaro ibiganiro byabo byibanze ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC no kurwanya Ebola, bivugwa ko Tshisekedi yanagaragaje ko adashyigikiye ko Mushikiwabo akomeza kuyobora OIF.
Umwe mu badipolomate bazi iby’iki kibazo yabwiye icyo kinyamakuru ko mu minsi icumi ishize u Bufaransa bwakajije ibikorwa byo gushaka umuti w’iki kibazo.
Amakuru avuga ko Perezida Emmanuel Macron yigeze kugeza kuri Tshisekedi igitekerezo cyo gusubika amatora ya OIF umwaka umwe cyangwa ibiri, Mushikiwabo agakomeza kuyobora uwo muryango muri icyo gihe.
Icyakora, Tshisekedi ngo yanze icyo cyifuzo.
U Bufaransa ngo bwakomeje kugirana ibiganiro n'abayobozi ba RDC, barimo Minisitiri ushinzwe Francophonie na Diaspora, Crispin Mbadu, ndetse n'abo ku ruhande rw'u Rwanda, bugamije gushaka igisubizo cyatuma hatabaho ubushyamirane bukomeye hagati ya Kigali na Kinshasa.
Nubwo u Bufaransa butaratangaza umukandida bushyigikiye, amakuru agaragaza ko ubu bwashyize imbere kwirinda ko RDC iva muri OIF.
RDC ifite uruhare rukomeye muri uwo muryango, kuko mu bantu miliyoni 350 bavuga Igifaransa OIF igaragaza, abarenga miliyoni 100 babarirwa muri icyo gihugu.
Mu gushaka igisubizo, hari ababona ko hashobora kwitabazwa umukandida wa gatatu udafitanye amakimbirane n'impande zombi.
Muri abo havugwa Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania na Coumba Ba wo muri Mauritanie.
Mu bakandida bane bahatanira kuyobora OIF harimo Louise Mushikiwabo, Juliana Amato Lumumba wo muri RDC, Dacian Cioloș na Coumba Ba.
Bivugwa ko u Bufaransa bwifuzaga ko ibihugu byumvikana ku mukandida umwe mbere y’inama, ariko ko kugeza ubu nta mukandida mu bahabwa amahirwe menshi ugaragaza ubushake bwo kuva mu ihiganwa.
Aya matora azaba afite umwihariko kuko ari ubwa mbere Umunyamabanga Mukuru wa OIF azatorwa binyuze mu matora yemewe n'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma, aho gushyirwaho hashingiwe ku bwumvikane nk’uko byari bisanzwe.





Ibitekerezo 0