Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yavuze ko icyo gitero cyagabwe n’Umutwe w’Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Iran.
Yavuze ko igitero nk’icyo “kitigeze kibaho mbere, haba mu bunini bwacyo cyangwa mu bukana bwacyo”, yongeraho ko u Bufaransa “buzashyiraho ibihano ku rwego rw’u Burayi, bigenewe abantu bose bagize uruhare muri iki gitero.”
Icyo gitero cy’ikoranabuhanga cyabaye mu kwezi gushize cyatumye ubushyuhe bwo muri firigo n’ibyuma bikonjesha byo mu maduka manini abarirwa mu magana hirya no hino mu Bufaransa buzamuka.
Ibyo byatumye ibiribwa bibisi n’ibyari byarakonjeshejwe, bifite agaciro kabarirwa muri miliyoni nyinshi z’Amayero, byangirika.
Mu cyumweru gishize, amaduka manini menshi yo mu bindi bihugu birindwi by’u Burayi na yo yibasiwe n’igitero cy’ikoranabuhanga cyibasiye firigo n’ibyuma bikonjesha ibiribwa.
Kugeza ubu, ntibiramenyekana niba ibyo bitero bifitanye isano. Iran ntirasubiza ku byo yashinjwe na Barrot.
Mu yandi makuru yatangajwe ku wa Mbere, Umushinjacyaha wa Paris yavuze ko hatangiye iperereza ku muyobozi w’ishami rigaba ibitero by’ikoranabuhanga rifitanye isano n’Umutwe w’Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Iran.





Ibitekerezo 0