Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko itazifatanya n’ibihugu bitanu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi biri mu biganiro n’u Rwanda, bigamije gushyiraho ikigo cyakira abimukira batagifite uburenganzira bwo gukomeza gutura muri ibyo bihugu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Ugushyingo 2026, ko iki gihugu kidashyigikiye gahunda yo gushyiraho ibigo byakira abimukira hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kuko ishidikanya ku musaruro wabyo.

Umuvugizi w'iyi Minisiteri yavuze ko icyemezo cy'u Bufaransa kidahindutse, ubwo yabazwaga ku magambo ya Minisitiri Benjamin Haddad ku bijyanye n'ikigo cyakira abimukira giteganywa gushyirwa mu Rwanda.

Yagize ati “Twemera ko mu buryo bifatanyijemo, ibi bigo bidatanga umusaruro. Ntabwo kandi bihuye n'indangagaciro twifuza kurengera.”

U Bufaransa bwagaragaje ko ibihugu byifuza kwitabira iyi gahunda bishobora kubikora byifashishije ingengo y'imari yabyo, ariko ko butifuza ko amafaranga y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi akoreshwa muri ibyo bikorwa.

Bwemeje ko bwageze ku cyo bwifuzaga cyo kwemeza ko iyi gahunda itazaterwa inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

Icyemezo cy'u Bufaransa kije nyuma y'uko Guverinoma y'u Rwanda itangaje ko iri mu biganiro n'ibihugu bitanu by'u Burayi, birimo Autriche, Denmark, u Budage, u Bugereki n'u Buholandi, bigamije kureba uko hashyirwaho ikigo cy'icyitegererezo cyakira abimukira batagifite uburenganzira bwo gutura muri ibyo bihugu.

Mu itangazo ryo ku wa 16 Ugushyingo 2026, ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, u Rwanda rwatangaje ko intego ari ukugera ku masezerano azatuma abimukira ba mbere bashobora kugezwa mu Rwanda bitarenze mu 2027.

Icyo kigo kizajya cyakira abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n'amategeko muri kimwe mu bihugu bitanu, bamaze gufatirwa icyemezo cyo kubisohokamo, kandi badafite impamvu zemewe zo kuhaguma.

Guverinoma y'u Rwanda yasobanuye ko abo bimukira bazahabwa amahirwe yo kwinjira mu muryango nyarwanda no gutangira ubuzima bushya, cyangwa bagahitamo gusubira mu bihugu bakomokamo ku bushake.

Yashimangiye ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa hubahirizwa amategeko y'u Rwanda, ay'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.

Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi iri muri ibi biganiro nk'indorerezi, mu gihe Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Abimukira (IOM) ritanga ubufasha mu bya tekiniki.

Iyi gahunda ije nyuma y'indi yari yarumvikanyweho hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza, ariko ikaza guhura n'imbogamizi z'amategeko, zirimo icyemezo cy'Urukiko rw'Ikirenga rw'u Bwongereza cyo mu Ugushyingo 2023, cyagaragaje ko gahunda yari iteganyijwe itari yemewe n'amategeko.