Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Laurent Nuñez, yatangaje ko abo bantu bari bamaze gufatwa kugeza saa saba z’amanywa zo ku wa Gatandatu. Ni mu gihe abantu babarirwa mu bihumbi mirongo bitabiriye imyigaragambyo.
Nuñez yavuze ko mu gitondo Polisi yari imaze kubarura uduce twabereyemo imyigaragambyo 136 yitabiriwe n’abantu hafi 35.000. Mu masaha nk’ayo ku wa Gatandatu wabanje, hari habaruwe imyigaragambyo ahantu 264 n’abayitabiriye 60.000.
Iyi myigaragambyo ikurikiye iyabaye ku wa Gatandatu wabanje, yitabiriwe n’abantu hafi 550.000 bamagana izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’ubuzima buhenze. Yaje nyuma y’ibyumweru by’imyigaragambyo y’abanyeshuri.
Kuva urugomo rwatangira, abantu nibura 2700 bari bamaze gufatwa mu Bufaransa. Minisitiri w’Ubutabera, Gérald Darmanin, yatangaje ku wa Kane ko 217 boherejwe muri gereza.
Abigaragambya bari bemerewe kunyura mu muhanda umwe wagenwe, uva Porte d’Italie ugana Porte de Vincennes. Polisi yabanje gukura abantu muri Place de la Bastille, ibayobora aho urugendo rwemewe rwatangiriraga.
I Nantes, Polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso n’imodoka zirekura amazi menshi, ivuga ko abigaragambya bashatse kurenga imbibi zari zashyizweho ahabereye igiterane kitari cyemewe.
Mu gace ka Gironde, ubuyobozi bwatangaje ko abantu 13 basanganywe ibintu bwavuze ko biteje akaga. Hari hashyizweho igenzura ry’abitabira imyigaragambyo kuva mu gitondo.
Mu mijyi irimo Paris, Marseille na Lyon hashyizweho ingamba zirimo amasaha ntarengwa yo kugenda, gufunga ahantu no kubuza imyigaragambyo imwe.
Abanyeshuri bavuganye na BBC bavuze ko ubu batakigaragambiriza ibibazo by’uburezi gusa, ahubwo banaharanira uburenganzira bwo kwigaragambya no gutanga ibitekerezo.
Jean-Luc Mélenchon witabiriye imyigaragambyo yemewe i Paris, yasabye Perezida Emmanuel Macron kwemera ibyo abigaragambya basaba, avuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora gukomeza buri cyumweru.






Ibitekerezo 0