Iyi myigaragambyo yakomeje ku wa 17 Ukwakira 2026. Abantu nibura 1200 batawe muri yombi muri iyo myigaragambyo Guverinoma y’u Bufaransa yavuze ko yaranzwe no kwiyongera k’urugomo yitabirwa n’abagera ku bihumbi 550.
I Paris habaye imirwano ikomeye yakomeje kugeza nimugoroba hagati y’abigaragambyaga n’abapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo, bakoresheje imyuka iryana mu maso n’imodoka zitera amazi menshi mu kubatatanya.
Inyubako zatwitswe mu murwa mukuru no mu tundi duce, harimo i Limoges, aho inkongi ikomeye yibasiye ibiro by’umujyi yatumye igice cy’igisenge kiriduka.
Mu mijyi itandukanye habaye ubusahuzi, hanavugwa ibikorwa byinshi byo kwangiza ibiro by’imijyi n’inyubako z’ubucuruzi.
Minisitiri w’Intebe, Sébastien Lecornu, yavuze ko abapolisi 150 bakomerekeye muri izo mvururu.
I Paris, urugendo nyamukuru rw’abigaragambyaga rwasaga n’urwaranzwe ahanini n’amahoro mu masaha ya nyuma ya Saa Sita.

Itsinda ry’urubyiruko ryabwiye BBC ko ari abanyamahoro “bagerageza gusa gutuma ibintu bihinduka, ariko nta kirahinduka”.
Icyakora, uko amasaha yicumaga, amwe mu matsinda yatangiye gucana umuriro mu mihanda no gutwika ibinyabiziga, harimo n’ahantu hazwi cyane mu mujyi rwagati nka Place de la République. Amaduka yasahuwe, nibura restaurant imwe irakongoka.
Abapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo bagaragaye basatira biruka imbaga yari mu mujyi wa Paris rwagati, bakubita abantu batandukanye inkoni.
I Lyon, Umuyobozi w’Umujyi, Grégory Doucet, yavuze ko gutwikwa kw’ibiro by’ubukerarugendo by’umujyi ari “ibyago” kuri wo. Yabwiye BFMTV ati “Biradushengura umutima kuko ari inyubako y’amateka izwi cyane kandi ifite agaciro gakomeye”.
Polisi yo muri uwo mujyi yavuze ko “abantu bari bafite imigambi y’urugomo” babujije abashinzwe kuzimya inkongi gukora akazi kabo mu mutekano.
Abashinzwe kuzimya inkongi banahanganye n’umuriro wibasiye ibiro by’Umujyi wa Limoges, ubuyobozi buhagarariye Leta muri ako gace buvuga ko watumye igice cy’inyubako kiriduka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Saint-Étienne wo mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bufaransa, Régis Juanico, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko umusore yacitse ikiganza bigizwemo uruhare na gerenade, yongeraho ati “Ibyago nk’ibi ntibyari bikwiye kubaho”.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yavuze ko iyo myigaragambyo yaranzwe n’ibikorwa by’urugomo byibasiye ahantu hatoranyijwe, byakozwe n’abantu bipfutse imitwe mu duce tumwe na tumwe, harimo ibice by’umurwa mukuru, Marseille, Rennes, Toulouse na Angers.
Amaduka y’imyenda n’ay’ibiribwa yasahuwe i Paris, mu gihe i Lille iduka rya Apple ryamenwe ibyari birimo bikibwa.
Mu byumweru bishize, abanyeshuri babarirwa mu bihumbi bigaragambije bamagana ubuke bw’abakozi n’ibikorwaremezo bishaje byo mu mashuri yisumbuye yo mu Bufaransa azwi nka lycées, yigamo abafite imyaka iri hagati ya 15 na 18.
Ku wa Gatandatu, biyongereyeho abanyamuryango b’amashyirahamwe y’abakozi n’andi matsinda y’abigaragambya.
Muri ayo matsinda harimo irizwi nka ‘gilets jaunes, bisobanura “amakoti y’umuhondo”, ryamaze igihe kirenga umwaka ryigaragambya ryamagana izamuka ry’ikiguzi cy’imibereho guhera mu 2018, riba rimwe mu matsinda yamaze igihe kirekire mu myigaragambyo mu mateka y’u Bufaransa.
Ibi bibaye mu gihe u Bufaransa buri mu bihe bya politiki bitabworoheye kuko manda ya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, igana ku musozo.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagize ati “Abangije, bagatera ibiro bihagarariye Leta n’inyubako z’ubucuruzi, bagasahura n’ibiro by’imijyi yacu, bazakurikiranwa bahanwe”.
Guverinoma yagaragaje ko igerageza kugira ibyo yemera mu bisabwa, aho Minisitiri w’Uburezi, Édouard Geffray, mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo ku wa 8 Ukwakira, yasezeranyije kongeraho abarimu 3000 basimbura abandi igihe badahari.



Ibitekerezo 0