Yabigarutseho ku wa 28 Ukwakira 2026, mu mahugurwa agenewe abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari kurangiza ibihano bakatiwe.
Ntawangundi yavuze ko nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yahungiye mu mahanga, akajya mu mitwe yarwanyaga ubuyobozi bw’u Rwanda, ndetse aninjira mu bayobozi ba FDU Inkingi mu Bufaransa, aho yari atuye.
Yavuze ko iyo mitwe yari igamije guteza umutekano muke mu Rwanda, guhirika ubutegetsi no kwangisha igihugu amahanga.
Ati “Ndi kumwe na Victoire Ingabire twaje mu Rwanda ku itariki ya 16 Mutarama 2010 duturutse mu Buholandi. Twari dufite umugambi mubi rwose nk’uko mwabyiyumviye mu bitangazamakuru binyuranye. Tariki 8 Gashyantare 2010 narafashwe ndafungwa. Tariki 24 Werurwe 2010 njya imbere y’urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Rukira, nafashe icyemezo cyo kutazongera kwifatanya n’abahezanguni aho baturuka aho ari ho hose. Icyo cyaha gikomeye nagisabiye imbabazi kandi ndazihabwa.”
Ntawangundi yanagarutse ku byaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yabikoreye ku ishuri yari abereye umuyobozi.
Ati “Icyo cyaha cy’indengakamere nagikoreye mu ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Gitwe [EAV Gitwe] nari mbereye umuyobozi. Iryo shuri riri mu murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma. Icyo cyaha ndengakamere nakoze cyo kwica Abatutsi ndacyemera, nkacyishinja, nabasabye imbabazi barazimpa, nkaba nongeye kubashima kubw’umutima w’imbabazi banyeretse, nkaba narabemereye guhinduka nyabyo, kuvugisha ukuri no kugororoka.”
Ingabire Victoire, yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu Ukuboza 2013, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kugambanira igihugu agamije guhungabanya umudendezo wacyo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Mu 2018, yafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, yari asigaje imyaka irindwi ku gihano yari yarakatiwe.
Mbere yo gufungurwa, Ingabire yari yaranditse amabaruwa asaba imbabazi. Harimo n’iyo yanditse mu 2011, ubwo yari akiburanishwa, asaba imbabazi abo amagambo cyangwa inyandiko ze byaba byarakomerekeje.
Ingabire Victoire Umuhoza yongeye gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 19 Kamena 2025, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rusabye ko akorwaho iperereza ku byaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda. Icyemezo cyaturutse mu rubanza rwa Sibomana Sylvain na bagenzi be, rwagarukagamo amahugurwa yahawe abahoze ari abanyamuryango ba DALFA-Umurinzi, yashinzwe isimbura FDU Inkingi.
Ubushinjacyaha buvuga ko ayo mahugurwa yari agamije guhirika ubutegetsi binyuze mu bukangurambaga bwo kubwangisha abaturage.
Ingabire yatumijwe muri urwo rubanza kugira ngo asobanure uruhare yavugwagaho muri ayo mahugurwa. Yabwiye urukiko ko atari azi ibyayo kandi ko atateguwe na DALFA-Umurinzi. Icyakora, urukiko rwanzuye ko ibisobanuro yatanze bidahagije, rugaragaza ko muri dosiye harimo ibimenyetso bimushinja, rusaba Ubushinjacyaha gukora iperereza ryimbitse kugira ngo ashyikirizwe ubutabera ndetse ubu urubanza ruracyaburanishwa na we afunzwe.





Ibitekerezo 0