Ku wa 8 Ugushyingo 2026 nibwo indirimbo ya mbere bari barangije kuyifata. Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri Zaria Court ku wa 26 Ukuboza 2026, kizamurikirwamo iyi album ya Tuff Gangz ari kimwe mu bikorwa bizaranga uyu mugoroba.

Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, mu rugendo rugamije gukomeza guteza imbere umuco wa Hip Hop mu Rwanda no guha urubuga abahanzi bakora iyi njyana kugira ngo bahurire n’abakunzi bayo.

Iki gitaramo kiri mu bikorwa bigamije kubaka urubuga ruhoraho ruhuza abaraperi, abakunzi b’umuziki n’abandi bafite uruhare mu iterambere ry’iyi njyana, binyuze mu bitaramo byibanda ku njyana ya Rap.

Ubwo iki gitaramo giheruka kuba, iki gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyatumiwemo abaraperi Riderman, Fireman, Bull Dogg, Kenny K-Shot na Zeo Trap, P Fla, Kivumbi King, Logan Joe na Bruce The 1st.

Mu nshuro ebyiri zabanje, iki gitaramo cyagiye gihuriza hamwe abaraperi bamaze kubaka izina mu muziki nyarwanda n'abakiri bato bakomeje kwigaragaza muri iyi njyana.

Icyumba cya Rap cyatangiye mu mpera za 2024, ariko igitaramo cya mbere cyari giteganyijwe ku wa 27 Ukuboza 2024 kuri Canal Olympia Rebero gisubikwa kubera imvura nyinshi yangije ibikoresho byari byateguwe. Cyaje kuba ku wa 10 Mutarama 2025 muri Camp Kigali.

Mbere y’iki gitaramo, Tuff Gangz itegerejwe mu cyo kwizihiza isabukuru 60 ishize Banki ya Kigali ikorera mu Rwanda kizabera muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2026 kikazitabirwa n’abandi barimo Bruce Melodie, Butera Knowless, Riderman n’itsinda rya Active.

Igitaramo Icyumba cya Rap kigiye kuba ku nshuro ya gatatu kizamukirikirwamo album ya Tuff Gangz
Tuff Gangz ni bamwe mu bahanzi batanu batumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 Banki ya Kigali imaze ikora
Tuff Gangz bamaze gufata amashusho y'indirimbo ya mbere kuri album bazamurikira mu gitaramo Icyumba cya Rap