Trump yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko ibyavuye mu matora yabaye ku wa 3 Ugushyingo bigaragaje ko Aba-Démocrates begukanye ubwiganze muri Sena no mu Mutwe w’Abadepite.
Nk’uko Al Jazeera yabitangaje, Trump yavuze ko intambara ya Iran yagize uruhare mu gutuma abaturage batitabira gutora Aba-Républicains nk’uko byari byitezwe, bitewe ahanini n’ingaruka zayo ku biciro bya lisansi.
Yagize ati “Birashoboka ko abaturage batari biteguye kwihanganira ingaruka z’igihe gito zatewe n’ibiciro bya lisansi.”
Iyi ntambara yahungabanyije ubukungu, by’umwihariko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, mu gihe abaturage bari basanzwe bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubuzima buhenze.
Trump yavuze ko nubwo Aba-Démocrates begukanye ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, atazemera ko bemeza amategeko abona ko adakwiye.
Yagize ati “Aba-Démocrates bazazana ibintu bidafite ishingiro, nanjye nzabyanga.”
Ibyavuye mu matora byagaragaje ko Aba-Démocrates begukanye nibura imyanya 51 muri Sena, ihagije kugira ngo bagire ubwiganze muri uwo mutwe.
Iri shyaka ryanegukanye ubwiganze mu Mutwe w’Abadepite, bituma rigira ubushobozi bwo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ya Trump no kugira ijambo rikomeye mu ishyirwaho ry’amategeko.
Mu ntara ya Iowa, Josh Turek wo mu Ba-Démocrates yatsinze Ashley Hinson wo mu Ba-Républicains, yegukana umwanya muri Sena wari usanzwe ufitwe n'ishyaka rya Trump.
Muri Virginia, Elaine Luria wo mu Ba-Démocrates yatsinze Jen Kiggans wo mu Ba-Républicains, amwambura umwanya yari afite mu Mutwe w’Abadepite.
Senateri Bernie Sanders yashimye intsinzi y’Aba-Démocrates, avuga ko noneho bafite ubushobozi bwo kubaza Trump ibyo ubutegetsi bwe bukora.
Yagize ati “Aba-Démocrates ubu bazagenzura Umutwe w’Abadepite na Sena, kandi bazashobora kubaza Trump ibyo akora. Ni ibintu byiza.”
Sanders yasabye ishyaka rye kudashakira urwitwazo mu ntsinzi ryagezeho, ahubwo rigashyira imbere kurengera inyungu z’imiryango ikora kugira ngo ibone imibereho myiza.
Intsinzi y’Aba-Démocrates ifatwa nk’igihombo gikomeye kuri Trump, kuko mu myaka ibiri isigaye kuri manda ye azaba ahanganye n’Inteko Ishinga Amategeko igenzurwa n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.





Ibitekerezo 0