Trump yabivugiye mu biro bye tariki ya 9 Ugushyingo 2026, nyuma yo kuganira na Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani.
Yagize ati “Intambara ya Iran, mu bya gisirikare yarangiye. Ubu icyo dukora ni ugukomeza uko ibintu bimeze.”
Trump yavuze ko igisirikare cya Iran cyasenywe bikomeye n’iyi ntambara, ariko ashimangira ko ikibazo kitararangira burundu kuko Amerika ishaka igisubizo kirambye cyemeza ko Tehran itazashobora gukora intwaro kirimbuzi.
Yavuze ko hari “intambwe nziza” iri guterwa mu biganiro kandi ko abona hari amahirwe menshi yo kurangiza intambara burundu.
Ati “Bari kuvugana natwe kandi bavuga mu buryo bwubaha. Tuzareba uko bigenda. Igikorwa cya gisirikare ntabwo mbona ko gikenewe cyane muri iki gihe, ariko turiteguye kandi dufite ubushobozi bwo kugira icyo dukora igihe cyose ibintu byahinduka.”
Ni impinduka ikomeye mu mvugo ya Trump wari umaze igihe avuga ko ashobora gutegeka ko ibitero kuri Iran byongera gukazwa, igihe Tehran yaba yanze ibyo Washington isaba.
Mu kiganiro yagiranye na C-SPAN, Trump yongeye kuvuga ko Amerika ishobora kongera kugaba igitero gikomeye cyane igihe Iran yakomeza ibikorwa Amerika ibona nk’ibibangamiye umutekano wayo.
Yavuze ko igitero gishya gishobora kuba gikomeye “inshuro eshanu” kurusha ibitero byabanje, ariko agaragaza ko ibihugu byo mu Kigobe birimo Qatar, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Koweit byifuza ko ibintu biguma uko biri aho kongera kwagura intambara.
Trump yavuze ko kimwe mu byo Amerika idashobora kwemera ari uko Iran yatunga intwaro kirimbuzi, ndetse agaragaza ko Washington ikomeza gukurikirana ibikorwa bya gisirikare n’ibikoresho bya nucléaire bya Tehran.
Ingabo za Amerika ntizirasubira inyuma
Nubwo Trump yavuze ko igikorwa gishya cya gisirikare atari ngombwa muri iki gihe, nta gahunda yatangaje yo kugabanya abasirikare b’Abanyamerika ibihumbi boherejwe hafi ya Iran.
Amerika kandi ikomeje ibikorwa byo mu mazi bigamije kubuza ibikomoka kuri peteroli biva muri Iran kugera ku isoko mpuzamahanga.
Trump yagize ati “Turakomeje. Dufite igikorwa gikomeye kurusha ibindi byose cyo gukumira urujya n’uruza mu mazi.”
Mu minsi ishize, ingabo za Amerika zanagabye ibitero byihariye ku bikorwa bya Iran, ndetse ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Amerika muri aka karere bwatangaje ko bwahagaritse ubwato bwari buvuye ku cyambu cya Iran nyuma yo kwanga amabwiriza abusaba guhagarara.
Qatar iri mu bihugu bikomeje kugira uruhare mu gushaka inzira y’ibiganiro hagati ya Washington na Tehran. Amakuru avuga ko abayobozi bayo baherutse kugeza ku mpande zombi ibitekerezo bishya birebana na gahunda ya nucléaire ya Iran.
Iran yo ivuga ko mbere y’uko ibiganiro bya nucléaire bitangira, Amerika ikwiye guhagarika ibikorwa byo gufunga ibyambu byayo, gukuraho ibihano, kurekura umutungo wayo wafatiriwe, gutanga indishyi z’ibyangijwe n’intambara no gutanga ubufasha mu guhagarika imirwano yo mu karere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko intambara idashobora kurangizwa n’ibitero bya gisirikare cyangwa kongera ibihano.
Yavuze ko igisubizo kiri mu “gukoresha ururimi rw’icyubahiro”, asaba Amerika kwemera ibisabwa na Iran bikubiye muri gahunda yayo y’iminsi ibiri.
Araghchi yanavuze ko Trump akwiye kuba yarabonye kare ko intego yashakaga kugeraho binyuze mu ntambara atazigezeho.
Ibicico by’ibikomoka kuri peteroli byatangiye kugabanyuka
Amagambo ya Trump yahise agira ingaruka ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli.
Kuri uyu wa 10 Ugushyingo, igiciro cy’akagunguru cyamanutse munsi y’Amadolari 90, biba ubwa mbere bibayeho kuva tariki ya 31 Kanama 2026.
Ibi byatewe ahanini n’icyizere cy’uko ibikomoka kuri peteroli biva mu Burasirazuba bwo Hagati bishobora kongera kubura ku isoko rya Amerika n’ahandi.
Hari kandi ibimenyetso by’uko ubwikorezi bwa gaz y’umwimerere inyura mu Muhora wa Hormuz yiyongera nyuma y’ubutumwa buca amarenga ko intambara igiye guhagarara.
Muri Ukwakira, ubwato 31 butwara iyi gaz bwanyuze muri uyu muhora, 23 muri bwo buyikuye i Ras Laffan muri Qatar, naho umunani buyikuye ku Kirwa cya Das muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Amakuru ya Kpler agaragaza ko ibigega 42 by’iyi gaz byapakiwe muri Ukwakira, bivuye kuri 27 byo muri Nzeri, mu gihe Qatar na UAE bikomeje kugerageza gusubiza ku murongo ubu bwikorezi bwahungabanyijwe n’intambara.
Nubwo Trump avuga ko intambara yarangiye, ibiganiro ku masezerano arambye ntibiragera ku musozo, kuko Iran na Amerika ntibirumvikana ku ngingo zirimo ibihano, gahunda ya nucléaire, ibikorwa bya gisirikare byo mu karere n’ifungwa ry’ibyambu bya Tehran,






Ibitekerezo 0