Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 7 Ugushyingo 2026, Trump yavuze ko ibyo bikorwa ari icyaha, ariko ntiyatanga ibimenyetso bishyigikira ibyo yabashinje.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Aba-Democrates batsinze Aba-Republicain mu matora yabaye ku wa Kabiri. Intsinzi yabo izatuma bagira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko guhera muri Mutarama.
Abayobozi b’iri shyaka basezeranyije kongera gukaza igenzura Inteko ikorera ubutegetsi nyubahirizategeko, binyuze mu kumva ibisobanuro by’abayobozi no gukora iperereza ku bikorwa bya Guverinoma ya Trump.
Trump yashinje Aba-Democrates kohereza amabaruwa akangisha abantu, avuga ko ari abere.
Abagize Inteko batangaje kopi z’amabaruwa basabamo inyandiko ku ngingo, zirimo inkunga ibigo by’ikoranabuhanga byatanze yo kubaka icyumba cy’ibirori Trump yubakisha muri White House.
Trump yanagarutse kuri Senateri Elissa Slotkin wo muri Michigan, wavuze ko Inteko ikwiye gukora iperereza ku bantu bafashije gushyira mu bikorwa politiki ze.
Slotkin yabivugiye muri Kaminuza ya Chicago mu kwezi gushize. Yagaragaje ko yifuza ko urubyiruko rurangije amashuri rubanza gutekereza ku bibazo rushobora guhura na byo nirujya gukorera ubutegetsi bwa Trump.
Yavuze ko ubwo butumwa bugamije gutuma abantu bitondera kujya kubukorera.
Aba-Republicain banenze ayo magambo. Senateri Mike Lee wo muri Utah yamushinje gutera ubwoba urubyiruko rwifuza kujya muri politiki. Slotkin yamusubije ko yabeshye ku byo yavuze.
Minisiteri y’Ubutabera yigeze gukora iperereza kuri Slotkin, wahoze ari umusesenguzi muri CIA, hamwe n’abandi badepite b’Aba-Democrates bafite ubunararibonye mu mutekano w’igihugu.
Iryo perereza ryakurikiye amashusho bashyize hanze basaba abasirikare n’abakozi b’inzego z’ubutasi kutubahiriza amabwiriza anyuranyije n’amategeko atangwa n’ubutegetsi. Inteko y’abaturage isuzuma niba hari impamvu zo kugeza umuntu mu rukiko yanze ko bakurikiranwa.





Ibitekerezo 0