Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yanze gushyigikira Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, mu matora ateganyijwe ku wa 27 Ukwakira 2026, mu gihe Perezida Donald Trump we yatangaje ko amushyigikiye byimazeyo.

Vance yatangaje iki cyemezo ku wa 19 Ukwakira 2026, umunsi umwe nyuma y’uko Trump agaragaje ko ashyigikiye Netanyahu kugira ngo akomeze kuyobora Israel.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Vance yavuze ko adateganya kwivanga mu matora ya Israel, kuko icyo ashyize imbere ari amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri Amerika.

Ati “Njye nshyigikira abakandida bo muri Amerika, kandi icyo nshyize imbere ni amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Ntabwo rero nzivanga mu matora ya Israel.”

Abajijwe niba ibyo bivuze ko adashyigikiye Netanyahu, Vance yasobanuye ko adashaka gufata uruhande.

Ati “Ntabwo ndwanya ko Netanyahu ashyigikirwa, ariko nanjye ntabwo mwamamaza.”

Aya magambo atandukanye n’aya Trump, we watangaje ko ashyigikiye Netanyahu mu buryo busesuye, amushimira ubutwari n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bikomeye.

Trump yavuze ko Israel iramutse iyobowe n’undi muntu utari Netanyahu, Amerika ishobora kwisanga igomba kugira uruhare runini mu bikorwa byo kurinda icyo gihugu.

Amatora ya Israel afatwa nk’ikizamini gikomeye kuri Netanyahu, umaze igihe anengwa ku buryo yitwaye mu bibazo by’umutekano, by’umwihariko igitero Hamas yagabye kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023 n’intambara yakurikiyeho muri Gaza.

Nubwo Vance yavuze ko adashaka kwivanga mu matora ya Israel, muri Mata 2026 yari yagiye muri Hongrie gushyigikira Viktor Orbán mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ariko aza gutsindwa na Péter Magyar.

Umubano wa Trump na Netanyahu na wo wagiye uzamo agatotsi, cyane cyane ku ntambara Israel irwana na Hezbollah muri Liban.

Muri Kamena 2026, Trump yanenze uburyo Netanyahu yitwaye muri iyo ntambara, avuga ko yashoboraga kubangamira amasezerano y’amahoro hagati ya Amerika na Iran.

Nubwo hari ibyo batumvikanyeho, Trump yongeye kugaragaza ko ashyigikiye Netanyahu, mu gihe Vance yahisemo kutagira umukandida ashyigikira mu matora ya Israel.

Trump yashyigikiye Netanyahu mu matora, Visi Perezida we arabyanga