Flávio Bolsonaro, umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Brésil, Jair Bolsonaro, yageze i Miami muri Leta ya Florida ku wa 28 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Amerika imwemereye kwinjira ku butaka bwayo hamwe n’umuryango we.
Nk’uko USA Today yabitangaje, Trump yabwiye abanyamakuru ko ashyigikiye icyo cyemezo, anenga imigendekere y’amatora aherutse kubera muri Brésil.
Ati “Ntekereza ko ari abantu beza. Amatora yari ateye urujijo cyane kandi mbona ko yari mabi. Yanenzwe cyane, namwe murebe ibyabaye mu gihugu cyabo.”
Bolsonaro yahunze Brésil nyuma y’uko umucamanza amutegetse gutanga pasiporo ye, akamubuza kuva mu gihugu kubera iperereza yakorwagaho ku byaha akekwaho by’iyenzandonke.
Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’uko atsinzwe icyiciro cya kabiri cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu, cyabaye ku wa 25 Ukwakira 2026.
Bolsonaro yatsinzwe na Perezida Luiz Inácio Lula da Silva w’imyaka 81, wari usanzwe ayoboye icyo gihugu.
Nyuma yo gutsindwa, Bolsonaro yanze kwemera ibyavuye mu matora, avuga ko yaranzwe n’uburiganya ndetse atangaza ko azasaba ko aseswa.
Perezida Lula da Silva yanenze ihunga rya Bolsonaro, avuga ko yagombaga kuguma muri Brésil akagaragaza ko ari umwere ku byaha akekwaho.
Ati “Iki gikorwa cyo kuva muri Brésil ni igisebo. Igihe nasabwaga gutanga pasiporo yanjye narabikoze. Na we yagombaga kubigenza atyo.”
Se wa Flávio, Jair Bolsonaro, ari gukora igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 nyuma yo guhamywa ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo kubangamira ubutegetsi bwa Lula da Silva nyuma y’amatora yo mu 2022.
Trump amaze igihe anenga imigendekere y’amatora muri Brésil n’ikurikiranwa rya Jair Bolsonaro, avuga ko ari ibikorwa bigamije kumwibasira muri politiki.
Mu 2025, ubutegetsi bwa Trump bwashyize imisoro ya 50% ku bicuruzwa biva muri Brésil, icyemezo cyari gifitanye isano n’uburakari yatewe n’ikurikiranwa rya Jair Bolsonaro.






Ibitekerezo 0