Uyu mukinnyi wa basketball ukinira Philadelphia 76ers yagaragaye akora ibimenyetso bisa n’ibyo gukina golf no gutera umupira mu nkangara, mbere y’umukino wafunguye shampiyona bahuyemo na New York Knicks ku wa Gatatu.
Mu mashusho yafatiwe muri Madison Square Garden i New York, James agaragara anyeganyeza amaboko nk’ukubita umupira wa golf, mu gihe abandi bakinnyi bari bamuri iruhande bahagaze batuje baririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko James yasuzuguye Amerika mu gihe yumvaga indirimbo yubahiriza igihugu. Yamusabye gusaba imbabazi abarwanyi n’intwari z’Abanyamerika bapfiriye ibendera ry’igihugu n’indangagaciro zacyo.
James yari atarasubiza ibyo Trump yatangaje. BBC yegereye uyu mukinnyi ibinyujije muri Philadelphia 76ers, inasaba iyo kipe kugira icyo ibivugaho.
Indirimbo yubahiriza Amerika iririmbwa cyangwa igacurangwa mbere y’imikino myinshi y’ababigize umwuga. Abakinnyi n’abafana bashoboye guhagarara baba bitezwemo kubikora, bakirinda kugendagenda.
Iyi mihango yagiye iteza impaka za politiki. Mu 2016, Colin Kaepernick wakinaga American Football yabanje kwicara, nyuma apfukama ku ivi rimwe mu gihe cy’indirimbo, yamagana urugomo rwa polisi n’ivanguraruhu.
Trump yaramunenze, nyuma avuga ko yagize uruhare mu kuba yarabuze ikipe akinira. Nyuma y’imyaka, yaje koroshya imvugo, avuga ko Kaepernick akwiriye kongera guhabwa amahirwe yo gukina muri NFL.
Trump na James bamaze igihe batavuga rumwe. Kuva mu matora ya Perezida yo mu 2016, James yagiye ashyigikira cyangwa akamamaza abanyapolitiki bahanganye na Trump.
Mu 2018, Trump yashidikanyije ku bwenge bwa James, nyuma y’uko uyu mukinnyi avuze ko atazigera yemera kwicarana na we.
James na we yashinje Trump guha abakora ivanguraruhu urwaho rwo kuvuga ibyo bashaka badatinya.
James, ufite imyaka 41, ni we umaze gutsinda amanota menshi mu mateka ya NBA, arenga ibihumbi 40. Muri Nyakanga, yasinye muri Philadelphia amasezerano y’imyaka ibiri, benshi biteze ko ari yo ya nyuma mu rugendo rwe nk’umukinnyi wabigize umwuga.





Ibitekerezo 0