Reuters yatangaje ko hatanzwe inyandiko zirenga 100 zitegeka abayobozi gutanga amakuru ku batoye cyangwa abiyandikishije gutora babarirwa mu bihumbi mirongo, muri leta nibura 13.
Inyinshi muri izo nyandiko zohererejwe abashinzwe amatora mu mezi atatu ashize. Zageze mu duce dushyigikira Aba-Democrates, ariko no muri leta zibogamiye ku Ba-Republiccain, zirimo Texas, Kansas na Georgia.
Muri Amerika, abantu badafite ubwenegihugu ntibemerewe gutora. Ubushakashatsi butandukanye n’isesengura rya Reuters bigaragaza ko gutora kw’abo bantu ari imbonekarimwe.
Minisiteri y’Ubutabera yareze leta 30 zanze gutanga urutonde rw’abatora rurimo amakuru bwite. Inkiko zagiye ziyitsinda muri izo manza, zimwe zikaba zikiri mu bujurire.
Inyandiko zitegeka gutanga amakuru zitanga indi nzira yo kuyabona. Impuguke zivuga ko ashobora kwifashishwa mu mpaka ku byavuye mu matora, cyane cyane aho abakandida bazarushanwa amajwi make.
Muri California, Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko abantu barenga ibihumbi 20 bashobora kuba badafite ubwenegihugu bahawe impapuro zo gutorera ku iposita, isaba ko amajwi yabo atabarurwa hatabanje kugenzurwa ubwenegihugu.
Abayobozi b’iyo leta barabihakanye, bavuga ko urutonde rutizewe. Mu makuru y’abantu 200 basuzumye, hafi 40% bagaragazaga ko bavukiye muri Amerika.
Kuva Trump yasubira ku butegetsi, nibura abantu 147 bashinjwe gutora badafite ubwenegihugu, barimo 102 bakurikiranywe kuva muri Nzeri ariko imanza ntizirarangira.
Bamwe mu bashinzwe amatora n’abanyamategeko bafite impungenge ko iri perereza rishobora gushimangira amakuru atari yo avuga ko uburiganya bwogeye mu matora ya Amerika.
Bavuga ko Trump n’abamushyigikiye bashobora kwifashisha ibyo birego mu kwamagana gutsindwa ku kinyuranyo gito cy’amajwi. Abaharanira uburenganzira bwo gutora bavuga ko nta bimenyetso byabonetse by’uko abadafite ubwenegihugu bahinduye ibyavuye mu matora.





Ibitekerezo 0