Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uw’u Burusiya, Vladimir Putin, n’uw’u Bushinwa, Xi Jinping, bashobora guhurira mu biganiro bigamije gushakira umuti intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine.
Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Kremlin, byatangaje ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, ko aba bayobozi bashobora guhurira mu Bushinwa mu Ugushyingo, ku ruhande rw’inama y’Umuryango w’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’ibihugu byo muri Aziya n’inkengero z’Inyanja ya Pacifique (APEC).
Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yavuze ko igitekerezo cy’iyo nama cyagarutsweho mu biganiro, ariko ko nta mwanzuro urafatwa ku bijyanye n’uko izaba cyangwa ingingo zizaganirwaho.
Ibi yabivuze nyuma y’amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Wall Street Journal, yavugaga ko Putin ari we watanze igitekerezo cyo guhuza aba bayobozi batatu kugira ngo baganire ku buryo intambara yo muri Ukraine yarangira.
Peskov yavuze ko kuba aba bayobozi bose bashobora kwitabira inama ya APEC ari byo byatumye havuka igitekerezo cyo kuba bahahurira.
Yagize ati “Kubera ko aba bakuru b’ibihugu uko ari batatu bashobora kwitabira inama izabera mu Bushinwa, koko igitekerezo cy’uko bahura cyaganiriweho. Icyakora nta cyifuzo gifatika cyangwa amasezerano byigeze biganirwaho.”
Yongeyeho ko Amerika ikomeje ibikorwa by’ubuhuza bigamije gushakira umuti intambara yo muri Ukraine, ariko ashimangira ko amasezerano ya nyuma y’amahoro adashobora kugerwaho Ukraine itabigizemo uruhare.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yanenze igitekerezo cy’iyo nama, avuga ko ibiganiro byahuza Trump, Putin na Perezida wa Ukraine ari byo byatanga umusaruro.
Mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko inama yahuriza hamwe abayobozi b’u Burusiya, u Bushinwa na Amerika, Ukraine itayirimo, yashishikariza Putin gukomeza intambara.
Ibi bibaye mu gihe ibiganiro by’amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine bikomeje kugorana, kubera ko impande zombi zitarumvikana ku ngingo z’ingenzi z’amasezerano y’amahoro.
Ibiganiro biheruka guhuza impande zombi ku buhuza bwa Amerika byabaye muri Gashyantare 2026.


Ibitekerezo 0