Trump yabibwiye abanyamakuru ku wa 8 Ugushyingo 2026, mbere yo kuva muri Florida asubira i Washington. Abo bayobozi bashobora guhurira mu nama y’umuryango w’ubufatanye mu bukungu wa Aziya na Pasifika (APEC), izabera i Shenzhen mu Bushinwa ku wa 18–19 Ugushyingo. Icyakora, guhura kwabo ntikwari kwemejwe burundu.
Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ubwo Amerika na Israel byagabaga ibitero kuri Iran. Tehran yasubije igaba ibitero kuri Israel no mu bihugu byo mu Kigobe bicumbikiye ibirindiro by’ingabo za Amerika.
Trump agaragaza ko ashaka amasezerano ahagarika intambara, ariko ubutegetsi bwe bugashimangira ko gahunda ya Iran y’ingufu za kirimbuzi igomba kujya mu biganiro bya mbere. Ku wa 8 Ugushyingo, yavuze ko Amerika ishobora kutagaba ibitero bishya igihe ibiganiro bitanga icyizere, ariko ntiyabikuraho burundu.
Yanakomeje igitutu kuri Tehran, atangaza ibikorwa byo gukumira iyinjizwa ry’intwaro n’ibikoresho birebwa n’ibihano.
Xi we ashyigikiye ibiganiro n’iyubahirizwa ry’ubusugire bw’ibihugu. Yasabye Amerika na Iran gusubira ku masezerano yo muri Kamena yari agamije guhagarika imirwano no gufungura umuhora wa Hormuz.
Guverinoma ye ishyigikira ubusugire n’umutekano bya Iran, ikanashimangira ko hakenewe kurinda inzira z’ubwikorezi n’itangwa ry’ingufu. Xi yanavuze ko Uburasirazuba bwo Hagati budakwiye guhinduka ikibuga cy’ihangana ry’ibihugu by’ibihangange.
Ku ruhande rwa Putin, u Burusiya busanzwe bufitanye ubufatanye na Iran, bwamaganye ibikorwa bya Amerika na Israel, buvuga ko binyuranyije n’amategeko kandi ko ibiganiro ari byo byakemura ikibazo.
Amasezerano y’ubufatanye bw’u Burusiya na Iran, ariko, ntategeka kimwe gutabara ikindi igihe gitewe. Ku wa 5 Ugushyingo, Putin yakiriye umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano muri Iran, Mohsen Rezaei, baganira ku bibazo by’akarere n’umutekano nyuma y’intambara.






Ibitekerezo 0