Riner yasabye ko u Bufaransa buhagarika inkunga y’amafaranga bugenera Ukraine, anenga ibyo kohereza abasirikare b’Abafaransa muri icyo gihugu, ashimangira ko iyo ntambara itareba u Bufaransa.

Yabitangaje ku wa 25 Ugushyingo 2026, ubwo yari yitabiriye Inama ya 108 ihuza abayobozi b’imijyi yo mu Bufaransa, yabereye i Paris.

Yagaragaje ko igihugu cye gifite ibibazo by’ingengo y’imari, ku buryo kidakwiye gukomeza gutanga amafaranga yo gufasha Ukraine.

Ati “U Bufaransa ntibugifite ubushobozi mu bijyanye n’amafaranga, bityo duhagarike gutanga amafaranga tudafite.”

Riner yashimangiye ko atifuza ko igihugu cye cyishora mu ntambara, ahubwo ko yiteguye kugira uruhare mu gushakira umuti amakimbirane hagati y’u Burusiya na Ukraine binyuze mu biganiro.

Ati “Sinifuza na rimwe ko u Bufaransa bujya mu ntambara. Turi igihugu cy’amahoro kandi ni ko tugomba kuguma.”

Yongeyeho ko bibaye ngombwa, yiteguye kwicarana n’abayobozi b’u Burusiya ndetse na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, kugira ngo bashakire umuti iyo ntambara.

Riner yanenze ibyo kohereza abasirikare b’Abafaransa muri Ukraine, avuga ko bikorwa abaturage batabizi.

Ati “Sinumva impamvu twohereza abasirikare muri Ukraine kandi atari intambara yacu.”

U Bufaransa bwohereje muri Ukraine amatsinda mato y’abasirikare bashinzwe guhugura ingabo z’icyo gihugu no kuzifasha mu bijyanye no gufata neza ibikoresho bya gisirikare, gusa inshingano zabo ntizirimo kujya ku rugamba.

Ibitekerezo bya Riner bitandukanye n’ibya Perezida Emmanuel Macron, ushyigikiye ko u Bufaransa bukomeza guha Ukraine inkunga y’amafaranga n’iya gisirikare, agaragaza ko umutekano w’iki gihugu ufitanye isano n’uw’u Burayi muri rusange.

Ku wa 18 Nzeri 2026, Macron yongeye gushimangira ko u Bufaransa buzakomeza gushyigikira Ukraine no gufatira ibihano u Burusiya.

Ku rundi ruhande, ibitekerezo bya Riner bihura n’ibya Marine Le Pen wo mu Ishyaka Rassemblement National, uherutse gutangaza ko ibibazo by’imari u Bufaransa bufite bitazabwemerera gukomeza guha Ukraine inkunga y’amafaranga.

Gabriel Attal na we uzahatana mu matora yo mu 2027, yashimangiye ko gushyigikira Ukraine ari ukurengera inyungu z’u Bufaransa n’iz’u Burayi.

Jean-Luc Mélenchon wo mu Ishyaka La France Insoumise we yanenze ibyo kohereza abasirikare b’Abafaransa muri Ukraine, ashimangira ko u Bufaransa butagomba kuba kimwe mu bihugu bihanganye n’u Burusiya ku rugamba.

Gukomeza cyangwa guhagarika inkunga igenerwa Ukraine biri mu ngingo zikomeye zikomeje kugarukwaho n’abakandida bazahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa mu 2027.