Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Lubomir Metnar, yavuze ko imyanzuro ya guverinoma isanzwe ibuza gutanga viza no kwemerera abakinnyi b’u Burusiya kwitabira irushanwa rizabera muri icyo gihugu.

Yavuze ko n’iyo abakinnyi bahabwa viza n’ikindi gihugu kiri mu masezerano ya Schengen, Tchèque ifite uburyo bw’amategeko bwo kubabuza kwinjira. Ayo masezerano atuma abantu bagenda mu bihugu biyashyizeho nta genzura rihoraho ku mipaka yabyo.

Metnar yavuze ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yamaze kumenyesha bagenzi be bo mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi iby’iki kibazo. Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Hockey ku Rubura (IIHF) ntiryahise rigira icyo ribivugaho.

Ku wa 30 Ukwakira, Urukiko Mpuzamahanga Nkemurampaka rwa Siporo (CAS) rwategetse IIHF kwakira amakipe y’u Burusiya mu marushanwa mpuzamahanga, rusesa ihagarikwa ryari ryarashyizweho nyuma y’uko u Burusiya butangije intambara yagutse muri Ukraine mu 2022. Icyakora, ibihugu bimwe bikomeje kurwanya ko u Burusiya bwitabira amarushanwa, bivuga ko intambara ikomeje. Amakipe y’ibihugu na yo yavuze ko atazakina n’amakipe y’u Burusiya.

IIHF yari iherutse gutangaza ko u Burusiya butazitabira Shampiyona y’Isi y’abatarengeje imyaka 20 izabera muri Canada mu mpera za Ukuboza 2026, kubera amabwiriza y’icyo gihugu abuza abakinnyi b’u Burusiya kwinjira.

Muri Suède, na ho guverinoma yasabye inzego zibishinzwe gushaka uko abakinnyi b’u Burusiya batemererwa kwinjira mbere ya Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku maguru, izabera i Falun guhera mu mpera za Gashyantare.

Minisitiri wa Siporo, Jakob Forssmed, yavuze ko u Burusiya budakwiye guhabwa isura y’igihugu gisanzwe binyuze muri siporo mu gihe bukomeje intambara muri Ukraine. Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka, Johan Forssell, yavuze ko amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yemera kwangira umuntu kwinjira mu gihugu mu gihe abonwa nk’ushobora kwangiza umubano mpuzamahanga wacyo.

Minisitiri Lubomir Metnar yavuze ko ikipe y'u Burusiya itazakirwa mu gihugu