Nk’uko The Citizen yabitangaje, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubuvuzi muri Tanzania, Prof Bruno Sunguya, yatanze aya mabwiriza ku wa 9 Ugushyingo, mu Cyumweru cyo kurwanya indwara zitandura kizarangira ku wa 14 Ugushyingo.
Sunguya yasabye abaguzi kujya basaba amafaranga basigaje nyuma yo kwishyura, anaburira abacuruzi babahatira kwakira bonbon mu mwanya wayo.
Iki cyemezo kiri mu bikorwa bigamije kunoza imirire muri Tanzania, aho indwara zitandura zihitana abagera kuri 39% by’abantu bose bapfa.
Yanasabye abategura ibirori, amahugurwa n’inama kujya batanga imbuto, amazi meza yo kunywa n’ubunyobwa, aho gutanga ibiribwa n’ibinyobwa birimo isukari nyinshi.
Impuguke mu buzima rusange, Dr Ernest Winchislaus, yashimye aya mabwiriza, ashimangira ko amahitamo abantu bagira buri munsi agira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwabo.
Umuturage wavuganye n’iki kinyamakuru yasabye abacuruzi babuze ibiceri kujya bumvikana n’abakiliya ku bundi buryo bwo kubasubiza amafaranga, aho kubaha bonbon batabanje kubyemeranyaho.
Aya mabwiriza ajyanye na gahunda yagutse yo gushishikariza abaturage kwisuzumisha buri gihe, irimo no gupima ku buntu kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura mu turere dutandukanye tw’igihugu.





Ibitekerezo 0