Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa 18 Ugushyingo 2026, Spiro yatangaje ko aho hantu hafunguwe hahereye muri MIC no ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali, ndetse no mu Karere ka Nyagatare.

Iyi sosiyete yasobanuye ko gufungura aho hantu ari intambwe ikomeye mu kwagura ibikorwa byayo mu Rwanda no kunoza serivisi iha abakiriya.

Abakiliya bahasura bazajya babona amahirwe yo kwirebera ubwoko butandukanye bwa moto za Spiro, basobanurirwe imikorere yazo, serivisi zo guhinduranya bateri ndetse n’inyungu zo gukoresha moto zikoresha amashanyarazi.

Bazajya kandi bahabwa ubujyanama n’abakozi ba Spiro, bubafashe gufata ibyemezo bishingiye ku makuru ahagije mbere yo kugura moto.

Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko intego y’iyi sosiyete ari ugufasha abakiriya kubona uburyo bwo gukora ingendo za buri munsi buhendutse, bworoshye kandi bwizewe.

Yagize ati “Intego yacu ni ugufasha abakiriya bacu gukora ingendo za buri munsi ku giciro gito, mu buryo bworoshye kandi bwizewe. Tuzi ko abakiriya bakeneye ibirenze kugura moto ikoresha amashanyarazi. Bakeneye kugabanya amafaranga bakoresha, kubona serivisi zizewe zo guhinduranya bateri no kugira icyizere ko bazabona ubufasha igihe cyose babukeneye.”

Yakomeje avuga ko gufungura aha hantu ari uburyo bwo gutuma abantu benshi barushaho kumenya ibyiza byo gukoresha moto zikoresha amashanyarazi.

Yagize ati “Gufungura aya mashami ni intambwe ikomeye mu kugeza Spiro hafi y’abakiriya bacu. Turifuza ko abantu benshi bagira amahirwe yo kwirebera moto zacu, bakumva ibyiza byo gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi kandi bagahabwa ubujyanama bubafasha gufata ibyemezo biboneye.”

Amit Chawla yashimangiye ko uko Spiro ikomeza kwagura ibikorwa byayo, izakomeza gushyira imbere inyungu z’abakiriya, ibafasha kugabanya amafaranga bakoresha mu ngendo no kongera inyungu bakura mu kazi kabo.

Spiro iteganya gufungura izindi showroom

Spiro yatangaje ko gahunda yo kwagura ibikorwa byayo mu Rwanda izakomeza, aho iteganya gufungura ibindi byumba mu turere twa Ngoma, Musanze na Rubavu.

Ibi byumba bizafasha abakiriya bo mu bice bitandukanye by’igihugu kubona moto zikoresha amashanyarazi n’izindi serivisi za Spiro batagombye gukora ingendo ndende.

Spiro ni sosiyete ikorera mu bihugu birindwi bya Afurika, ikaba ifite urusobe runini rwa sitasiyo zo guhinduranya bateri za moto zikoresha amashanyarazi.

Iyi sosiyete yatangaje ko muri Afurika imaze kugeza ku isoko moto zirenga ibihumbi 130 zikoresha amashanyarazi, ndetse ikaba ifite sitasiyo zirenga 2500 zo guhinduranya bateri.

Spiro igaragaza ko abakoresha moto zayo bamaze gukora ingendo zirenga kilometero miliyari ebyiri, bakoresheje amashanyarazi aho gukoresha ibikomoka kuri peteroli, bikagira uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Iyi sosiyete ikomeje kandi kwagura ibikorwa byo gukora no guteranyiriza moto muri Afurika, by’umwihariko mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Nigeria n’u Rwanda.

Spiro ivuga ko intego yayo ari uguteza imbere uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu butangiza ibidukikije, kugabanya amafaranga akoreshwa ku bikomoka kuri peteroli bitumizwa mu mahanga no guteza imbere inganda zikora ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi muri Afurika.