Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki 19 Ugushyingo 2026, aho Somalia yanahamagaje Ambasaderi wayo wari uyihagarariye i Abu Dhabi.

Minisitiri w’Itangazamakuru wa Somalia, Abdifatah Kasim Mohamud, yatangaje ko igihugu cye kitazihanganira ibikorwa bya UAE, yashinje kuvogera ubusugire n’umutekano byacyo.

Yagize ati “Hazafatirwa ingamba umuntu wese uzafatanya na UAE mu bikorwa byo kuvogera Somalia.”

Yakomeje asaba abaturage gushyira hamwe mu kurengera igihugu cyabo, avuga ko hari ibikorwa bya UAE bigamije kubangamira ubusugire, umutekano n’ubumwe bwa Somalia.

Icyakora, uyu Minisitiri ntiyatangaje mu buryo burambuye ibikorwa UAE yakoze byatumye hafatwa iki cyemezo.

Ku wa Kabiri, Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yari yashinjije UAE gutera inkunga mu bukungu no muri politiki zimwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uturere twigenga, kugira ngo zirwanye Guverinoma Nkuru.

Aya makimbirane si aya vuba, kuko yatangiye gukaza umurego mu 2017, ubwo UAE yagiranaga amasezerano n’ubuyobozi bwa Somaliland, agace kiyomoye kuri Somalia, ajyanye no kubaka ikigo cya gisirikare no guteza imbere Icyambu cya Berbera, Guverinoma ya Somalia ikavuga ko byakozwe itabihaye uburenganzira. Mu 2018, Inteko Ishinga Amategeko ya Somalia yamaganye amasezerano y’isosiyete DP World yo muri UAE yo gucunga icyo cyambu, bituma umubano w’ibihugu byombi urushaho kuzamba.

Amakimbirane yongeye gufata indi ntera ku wa 12 Mutarama 2026, ubwo Somalia yasesaga amasezerano yose yari ifitanye na UAE, mbere yo gufata icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi wayo ku wa 19 Ugushyingo 2026.