Byabaye ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026. Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Sénégal yari yabanje gutangaza ko habonetse imirambo 21 n’umuntu umwe warokotse.
Nyuma, Ibiro Ntaramakuru bya Sénégal, APS, byatangaje ko abapfuye bageze kuri 34, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abandi byakomezaga.
Iyi mpanuka yabereye hafi ya Lompoul, hagati y’Umurwa Mukuru Dakar n’Umujyi wa Saint-Louis. Umubare w’abantu bose bari muri ubwo bwato ntiwari watangajwe, ndetse hari abandi bari bakiburiwe irengero.
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yatangaje ko inzego za Leta zakanguriwe gushakisha ababuriwe irengero, kwita ku barokotse no gufasha imiryango y’abahuye n’iyi mpanuka. Yanashimangiye ko ibikorwa byo kurwanya abategura izo ngendo zishyira ubuzima bw’abantu mu kaga bizakomeza.
Guverinoma ya Sénégal yagaragaje ko izarushaho gukorana n’ibihugu bituranye mu kurwanya udutsiko twambutsa abantu mu buryo butemewe n’amategeko.
Yasabye abaturage kwirinda ingendo nk’izi, inashimangira ko izakomeza gushyigikira ibikorwa bifasha urubyiruko kubona imibereho myiza.
Buri mwaka, abantu ibihumbi baturuka muri Afurika y’Iburengerazuba bagerageza kugera i Burayi banyuze mu Nyanja ya Atlantique, bagana cyane cyane ku Birwa bya Canaries bya Espagne. Uru rugendo rumaze guhitana abantu ibihumbi mu myaka ishize.





Ibitekerezo 0