Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 24 Ugushyingo 2026, mu gihe iburanisha ry’ibanze riteganyijwe ku wa 1 Mata 2027.

Abashinzwe iperereza bamaze igihe bakurikirana uburyo umucuruzi Ziad Takieddine, wari ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa na Liban, yivuguruje ku buhamya yashinjaga Sarkozy guhabwa amafaranga na Muammar Gaddafi wayoboraga Libya.

Takieddine yari yaratangaje ko Gaddafi yahaye Sarkozy miliyoni nyinshi z’amayero yo kumufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2007, yaje gutsinda.

Mu 2020, uyu mucuruzi wamaze kwitaba Imana yarivuguruje, ahakana ibyo yari yaratangaje.

Ubushinjacyaha bushinzwe gukurikirana ibyaha by’imari mu Bufaransa bwatangaje ko Sarkozy n’umugore we bakurikiranyweho ibyaha byo kwakira ibintu byibwe, kubangamira itangwa ry’ubuhamya no kugambana hagamijwe gukora ibyaha.

Abanyamategeko babo ntibahise bagira icyo batangaza kuri iki cyemezo.

Mu 2025, Sarkozy yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugambana hagamijwe kubona amafaranga yo kwiyamamaza aturutse muri Libya.

Yabaye uwa mbere mu bayoboye u Bufaransa nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose ufunzwe.

Nyuma y’ibyumweru bitatu muri gereza, urukiko rwategetse ko afungurwa, agakurikiranwa ari hanze ariko atemerewe kuva mu Bufaransa. Yajuririye igihano yakatiwe.

Sarkozy yakomeje guhakana ibyo ashinjwa byo guhabwa amafaranga na Gaddafi, byatangajwe bwa mbere n’umwe mu bahungu b’uyu muyobozi wa Libya.

Sarkozy yanahamijwe ibyaha bya ruswa, gukoresha ijambo yari afite mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha amafaranga atemewe n’amategeko mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo mu 2012, yaje gutsindwa.