Ibi biryo babiriye saa Sita zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026, ku Ishuri ribanza rya Kaduha riherereye mu Murenge wa Munyaga.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yabwiye IGIHE ko mu bana barenga 500 biga muri iki kigo ubwo bamaraga gufata amafunguro ya saa Sita birimo akawunga n’imboga, bamwe batangiye kuribwa mu nda bituma bajya kwa muganga.
Ati “ Abana 45 ni bo bagiye ku kigo nderabuzima, abana batatu duhita tubohereza kuvurirwa ku bitaro bya Rwamagana kuko harimo usanzwe arwara mu nda, undi yahise ata ubwenge n’undi wariraga cyane. Abandi 42 bari ku kigo nderabuzima ariko abenshi bavuwe bameze neza uretse batandatu bagikurikiranwa.’’
Visi Meya Umutoni yavuze ko ubuyobozi buri gukurikirana kugira ngo harebwe icyatumye aba bana barwara. Yavuze ko bari kugenzura kuva mugikoni kugeza ku masahane baririyeho kandi ko hari bumenyekane icyateye iki kibazo.





Ibitekerezo 0