Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Ukwakira 2026, mu Mudugudu w’Umumeyu, Akagari ka Byinza, mu Murenge wa Rubona.

Amakuru avuga ko Mutangana Steven na Ahiboneye Jean Nepo, bo mu muryango umwe, babonye umusore witwa Nshimiyimana Kassim, bakeka ko yari avuye kubiba amafaranga ataramenyekana umubare.

Ibi byateje amakimbirane, bituma Nshimiyimana atemwa n'umuhoro, akomereka ku itama, mu muhogo no mu mugongo. Yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima, na cyo kimwohereza kuvurirwa mu Bitaro bya Rwamagana.

Abagize umuryango wa Nshimiyimana, babonye ibyabaye, na bo bahise bafata Mutangana, bamutema mu gahanga, ajyanwa kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Rubona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Mukamana Chantal, yabwiye IGIHE ko uru rugomo rwaturutse ku makimbirane yari asanzwe hagati y’iyo miryango yombi.

Yasobanuye ko ubuyobozi n’inzego z’umutekano zahise zitabara, zihosha amakimbirane, ndetse umwe mu bagize uruhare muri uru rugomo atabwa muri yombi, mu gihe undi agishakishwa.

Ati  “Ni abantu b’abaturanyi basanzwe bafite ibintu byinshi bapfa birimo kuba bakeka ko uwo mwana abiba, bashobora kuba batonganye bamaze nko kunywa inzoga. Uwitwazaga ko ari mukuru akubita umwana umuhoro mu mutwe no mu mugongo aramukomeretsa. Abo ku ruhande rwa wa mwana watemwe nabo bamutema mu gahanga bihimura.’’

Mukamana yakomeje avuga ko Nshimiyimana watemwe mbere, yahise yoherezwa kuvurirwa mu Bitaro bya Rwamagana, mu gihe Mutangana, wakomerekejwe mu gahanga, yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano kugira ngo akurikiranweho uruhare akekwaho mu gukomeretsa uwo musore.

Uyu muyobozi yemeje ko ubuyobozi bwahise bugera ahabereye uru rugomo, bugira uruhare mu guhosha amakimbirane yari yadutse hagati y'iyo miryango yombi.

Yasabye abaturage kwirinda kwihanira no gukoresha urugomo mu gukemura ibibazo, ahubwo bakajya bitabaza inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano kugira ngo zibafashe gukemura amakimbirane mu mahoro.