Umurambo w’uyu mugabo wabonetse mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, ubwo umuturage wari ugiye mu kazi yawubonaga munsi y’umukingo, bigaragara ko nyakwigendera yaba yaraguye ahantu hahanamye ashinze umutwe.

Abaturage bavuga ko uyu mugabo yari yagaragaye mu gace atuyemo ku wa Kabiri asa n’uwasinze, ari na byo bituma bakeka ko yaba yaraguye muri uwo mukingo bikamuviramo urupfu.

Icyakora, icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana, kuko umurambo we wajyanywe ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Mujawawamariya Hyacintha, umwe mu baturage bari baziranye na nyakwigendera, yavuze ko yari asanzwe amuzi nk’umuntu wakoraga imirimo y’ubuhinzi, ndetse ko na we yajyaga amuhingira akamuhemba.

Ati “Nari nsanzwe muzi, yanajyaga ampingira nkamuhemba. None ni bwo abantu bambwiye ko bamusanze mu ishyamba yapfuye, nanjye mpageze nsanga umurambo utwikiriye agatenge.”

Ntigurirwa Jean Baptiste, umwe mu babonye umurambo, yavuze ko ukurikije uko aho nyakwigendera yasanzwe hateye, ashobora kuba yaraguye mu mukingo, kuko nta bimenyetso bigaragara byerekana ko yaba yagiriwe nabi n’undi muntu.

Ati “Urebye nta muntu wamwishe bigaragara ko yaguye hariya. Urabona ko hahanamye maze agahita apfa. Gusa ejo twamubonye ameze nk’uwasinze, bishoboka ko yaba yaguyemo ejo.”

Nyirangirinshuti Theresia na we yavuze ko ku wa Kabiri, abana bari bavuye ku ishuri babonye nyakwigendera asa n’uwasinze, ubwo yari avuye mu gace ka Munyove.

Yagaragaje ko ashobora kuba yaraguye ahantu hahanamye mu ishyamba, cyane ko aho umurambo we wabonetse hari ibihuru kandi hakaba hatabona neza.

Yagize ati “Ejo abana bavuye ku ishuri bamubonye ameze nk’uwasinze avuye i Munyove. Birashoboka ko yahananutse akagenda yibirindura agahita apfa. Urabona ko hano ari mu ishyamba kandi ntihabona. Yaje avuye za Busozo, mu Mirenge ya Bweyeye na Butare, agenda ahingira abantu. Yari umunyamahoro rwose.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yemeje urupfu rw’uyu mugabo, avuga ko yari yavuye mu rugo mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, agiye mu mirimo ye isanzwe y’ubuhinzi, ariko ntiyongera gutaha.

Ati “Ni byo, mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, hagaragaye umugabo uri mu kigero cy’imyaka 48 akaba yagaragaye yapfuye. Yari yavuye iwe ejo hashize mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo agiye mu kazi ke ka buri munsi ko guhinga, ariko nyuma ntiyagaruka mu rugo.”

SP Twajamahoro yasobanuye ko umurambo w’uyu mugabo wabonwe n’umuturage wari uzindukiye mu kazi, agahita amenyesha inzego z’umutekano.

Ati “Umurambo we waje kugaragara munsi y’umukingo mu gitondo, ubonywe n’umuturage na we wari ugiye mu kazi azindutse. Yamenyesheje inzego z’umutekano maze umurambo wahise wihutanwa ku bitaro kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.”

Umurambo wa Basil Mathane wajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe, mu Karere ka Rusizi, kugira ngo ukorerwe isuzuma rigamije kumenya icyateye urupfu rwe mbere y’uko ashyingurwa.