Yabitangaje ubwo yasuraga iki cyambu giherereye mu Karere ka Rusizi, agaragaza ko kuba ibikorwa remezo nk’ibi byarubatswe ariko ntibikoreshwe ari igihombo ku bukungu bw’akarere n’igihugu muri rusange.
Col. Bizimungu yavuze ko icyambu cyagombye kuba cyaratangiye gukora, ariko ko hari ibikorwa bike bigikeneye kunozwa kugira ngo gitangire gutanga serivisi cyagenewe.
Ati “Iki cyambu cyagombye kuba cyaratangiye gukoreshwa. Nk’uko nabivuze, ku bikorwa remezo haba hari utuntu duto tuba tugishakishwa ngo hakorwa iki. Ntabwo bishimishije kuba igikorwa remezo cyaratangiye ariko kikaba kidakoreshwa. Ibyatumye bitinda ntabwo mbitindaho, icyo ntindaho ni ukubona ngo biruzura ryari, kuko ndavugana n’ababishinzwe bose kugira ngo mu mezi abiri aha hantu hazaba hatangiye gukoreshwa.”
Yagaragaje ko kuba iki cyambu kidakora bituma igihugu kidakoresha neza amahirwe gifite mu bwikorezi bwo mu mazi, kandi cyari cyitezweho koroshya ingendo z’abantu n’ibicuruzwa ndetse no guteza imbere ubucuruzi.
Ati “Aha hantu haraduhombya, harahombya akarere, harahombya igihugu. Muri rusange haraduhombya kuko hakabaye hatanga umusaruro, ubwato bukaba bukora. Dufite icyambu cyo ku butaka ariko tugomba no kugira ibyambu by’amazi, abantu bakahasura, ibicuruzwa n’ibindi byose bikabona aho bica.”
Col. Bizimungu yasobanuye ko bagiranye ibiganiro n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, kugira ngo ibikorwa bisigaye byihutishwe, icyambu gitangire gukoreshwa mu gihe cy’amezi abiri yatanze.
Icyambu kimaze hafi imyaka ine cyubakwa
Icyambu cya Rusizi kiri mu mishinga igamije guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi ku Kiyaga cya Kivu, koroshya ingendo z’abantu n’ibicuruzwa no kongera ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imirimo yo kucyubaka yatangiye ku wa 18 Mutarama 2023, ariko kugeza mu Ugushyingo 2026 ntikiratangira gutanga serivisi cyagenewe.
Mu makuru yatangajwe muri Kanama 2026, imirimo yo kucyubaka yari igeze kuri 97,5%, bivuze ko hari hasigaye ibikorwa bike kugira ngo yuzure.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buherutse gutangaza ko ibikorwa byari bisigaye birimo gutunganya umuhanda ugera ku cyambu no gushyiramo ibikoresho byo gupakira no gupakurura imizigo mu bwato.
Icyo gihe, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba, yari yatangaje ko afite icyizere cy’uko umwaka wa 2026 uzarangira icyambu cyatangiye gukora.
Iki cyambu cyitezweho koroshya ubwikorezi bwo mu mazi ku Kiyaga cya Kivu, cyane cyane mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, no gufungura amahirwe mashya y’ishoramari n’akazi mu Karere ka Rusizi.
Biteganyijwe ko kizafasha kandi kongera ikoreshwa ry’ubwikorezi bwo mu mazi, bukunganira ubwo ku butaka, bityo bikagabanya imbogamizi abakora ubucuruzi bahura na zo mu gutwara ibicuruzwa.
Icyemezo cyo gutanga amezi abiri ngo icyambu gitangire gukora kije nyuma y’igihe kirekire uyu mushinga umaze ushyirwa mu bikorwa, mu gihe abaturage n’abacuruzi bagitegereje ko utangira kubagirira akamaro.





Ibitekerezo 0