Hari n’abavuga ko iyo amakimbirane yo mu ngo akabije, bahitamo kwahukana bakava mu ngo zabo, bakajya gushaka ahandi bacumbika, aho kwihimura ku bagore babo cyangwa gukora ibikorwa byabakururira ibibazo by’amategeko.
Nkurunziza Emmanuel, ukora akazi ko gutwara abagenzi n’imizigo ku igare mu Mujyi wa Kamembe, yavuze ko hari igihe umugore we amukubita, ariko akabura uwo abibwira.
Ati “Hari igihe mpohoterwa mu rugo rwanjye, umugore wanjye akankubita. Urebye bamwe mu bagabo nzi bakubitwa nka njye turi benshi. Twarashize ahubwo. Hari n’utaha saa sita z’ijoro kubera kwanga kugera mu rugo kare ngo hatavuka amakimbirane. Mfite umugore n’abana batandatu, urumva nkora ibishoboka byose ngo ngere mu rugo nibura baryame.”
Undi mugabo ufite umugore n’abana batatu yavuze ko ahora afite impungenge igihe agiye gutaha, kuko amakimbirane ashingiye ku bibazo by’imibereho ashobora gutuma umugore we amukubita.
Ati “Njye mfite umugore n’abana batatu, ntaha mu rugo nigengesereye, nk’aho ngiye gupfukama. N’ubu niriwe muri uyu mujyi nabuze akazi. Nshobora kugera mu rugo umugore akambwira ngo mpa amafaranga. Namubwira ko ntayo nabonye akavuga ko nayajyanye mu bagore, tugahera aho turwana.”
Uyu mugabo yasobanuye ko iyo umugore we amukubise yirinda kumusubiza, kuko aba afite impungenge z’uko amakimbirane ashobora gufata indi ntera, bikamuviramo gukurikiranwa n’amategeko.
Ati “Amaboko yanjye aba asa n’uyafatiye inyuma. Ndemera nkihangana aho kumukoraho.”
Undi mugabo ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare yavuze ko ibibazo by’ubukungu biri mu bituma amakimbirane avuka mu ngo, cyane cyane iyo abagabo batabashije kubona amafaranga yo guhahira imiryango yabo.
Ati “Umugore wanjye iyo muhahiye, ejo nkabura iposho, duhita dushwana. Ubwo nyine nkemera ngakubitwa.”
Murwanashyaka Evariste, ushinzwe guhuza ibikorwa by’Impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (CLADHO), yavuze ko nubwo ihohoterwa rikorerwa abagore ari ryo rikunze kuvugwa cyane, hari n’abagabo bahohoterwa n’abo bashakanye.
Ati “Natwe turabizi ko hari abagabo bahohoterwa n’abagore babo, ariko hari n’abagore bahohoterwa n’abagabo babo. Buri wese ashobora guhohotera undi.”
Murwanashyaka yasobanuye ko hari abantu bumvise nabi ihame ry’uburinganire, bakarifata nk’uburenganzira bwo gukora ibyo bashaka mu ngo zabo.
Yagaragaje kandi ko hari abagabo batabashije kwakira impinduka zizanwa n’iri hame, bikaba bishobora kongera amakimbirane mu miryango.
Yashimangiye ko mu gihe habaye amakimbirane hagati y’abashakanye, ari ngombwa gushaka uburyo bwo kuyakemura mu mahoro aho kwihorera cyangwa kwishora mu bikorwa by’urugomo.
Ati “Ndashima abagabo bahitamo kwahukana aho kwihimura ku bagore babo. Hari abagabo twumva bishe abagore babo, ariko abahitamo gutandukana by’agateganyo kugira ngo badateza ibindi bibazo ni bo baba bahisemo inzira nziza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose ritemewe n’amategeko, asaba abarigirirwa kwitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo bahabwe ubufasha.
Ati “Nk’uko mubizi, ihohoterwa iryo ari ryo ryose rihanwa n’amategeko, ntabwo bikwiye iwacu mu Rwanda. Ubwuzuzanye no kubahana ku bashakanye ni byo twigisha kandi dukangurira abaturage.”
“Umugabo cyangwa umugore waba uhohoterwa n’uwo bashakanye, harimo no kumukubita, ni byiza kwegera inzego z’ubuyobozi, by’umwihariko ikigo Isange One Stop Centre, agahabwa ubufasha.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe mu 2019–2020, igaragaza ko 19,6% by’abagabo bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49, bari barashatse cyangwa barigeze gushaka, bavuze ko bari barigeze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku mubiri n’abo bashakanye.
Ubwo bushakashatsi bugaragaza kandi ko 23,4% by’abo bagabo bari barigeze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku marangamutima.
Muri ubwo bushakashatsi, 5,1% by’abagabo bavuze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku mubiri n’abo bashakanye mu mezi 12 yari yabanje.
Imibare NISR yatangaje mu 2025 igaragaza ko mu 2024, abagabo 3.233 bagejejwe kuri Isange One Stop Centre nyuma yo gukorerwa ihohoterwa, biyongereye ugereranyije n’abagabo 3.214 bari bahagejejwe mu 2023.





Ibitekerezo 0