Igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu muri aka karere ka Rusizi ryageze kuri 31% mu 2025, rivuye kuri 30,7% mu 2020. Ni ukuvuga ko mu bana 100 wahura na bo i Rusizi ushobora kubonamo 31 bagwingiye.
Ku rwego rw’igihugu, igipimo cy’igwingira cyavuye kuri 33% mu 2020 kigera kuri 27% mu 2025.
Uwamariya Francine wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, afite abana umunani, ariko babiri muri bo bahita bagaragaza ikibazo cy’imirire mibi kubera kutabona indyo yuzuye.
Uyu mubyeyi utuye mu Mudugudu wa Gihango, Akagari ka Karambi, avuga ko yari asanzwe afite ibiti bya avoka n’imyembe, ariko imbuto zabyo akazigurisha mu bice byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubera ko atuye hafi y’umupaka w’ibihugu byombi.
Yakomeje gukurikira ifaranga kuko igiti kimwe cya avoka cyashoboraga kumwinjiriza amafaranga atarenze ibihumbi 50 Frw mu gihe cy’umwero, ntagire imbuto aha abana.
Nyuma yo kwigishwa ko abana be bakeneye imbuto mu mafunguro yabo, yatangiye kujya agira izo asagura aho kuzishora mu isoko zose akagira ni zo asagurira abana barya.
Ati “Igihe twigishwaga ku kigo nderabuzima gutegura indyo yuzuye, batubwiye akamaro ko guha abana imbuto, nsanga izo mbuto zera mu rugo iwanjye, ariko nkazijyana ku isoko.”
Uwamariya avuga ko yatangiye kujya aha abana imbuto uko zeze, ndetse n’igihe izo ku biti zashiraga akajya azigura. Amaze amezi atatu akurikiza iyo nama, yabonye impinduka mu by’umwihariko kuri bamwe bari barwaye.
Ati “Uzi ko avoka zitabikika igihe kirekire? Iyo nabonaga izo ku giti zirangiye, naraziguraga. Amafaranga nasaguraga nkayagura avoka. Ubu nawe urabona ko bameze neza.”
Uruhare rw’imbuto mu mirire y’abana rugarukwaho no mu bushakashatsi bwakozwe mu Karere ka Nyamagabe, bugaragaza ko kuzirya kenshi bishobora kugira uruhare mu kugabanya ibyago byo kugwingira.
Ubwo bushakashatsi bwiswe Household Food Insecurity, Fruit and Vegetable Intake, and Child Nutritional Status in Nyamagabe District, Rwanda, bwasohotse ku wa 14 Nzeri 2026, bwakorewe ku bana 513 bafite hagati y’amezi atandatu n’imyaka itanu n’ababyeyi babo.
Bwerekanye ko 39,2% by’abana bakoreweho ubushakashatsi bari bafite ikibazo cy’igwingira, mu gihe 28,7% gusa ari bo bari bafite indyo itandukanye yujuje ibisabwa.
Abana baryaga nibura imbuto n’imboga inshuro eshatu ku munsi bagaragaje amahirwe angana na 62% yo kudahura n’igwingira ugereranyije n’abataraziryaga ku rugero nk’urwo.
Abakoze ubu bushakashatsi bagaragaje ko imbuto n’imboga ari ingenzi mu kubona intungamubiri zitandukanye, kandi ko kutazibona ari kimwe mu bibazo bifitanye isano n’imirire mibi y’abana.
Icyakora, ubushakashatsi bugaragaza ko imirire mibi itaterwa n’impamvu imwe gusa, kuko harimo n’ubukene, kutabona ibiribwa bihagije, ibiciro byabyo n’ubumenyi buke ku gutegura indyo yuzuye.
Uwamariya asanga ibiti by’imbuto biri guterwa mu Murenge wa Mururu bizafasha n’abandi baturage kunoza imirire y’imiryango yabo.
Umuhuzabikorwa w’umushinga YALTA, Kwizera Ngamije Emmanuel, yavuze ko 95% by’ibiti bizaterwa ari ibivangwa n’imyaka. Yongeyeho ko hazashyirwa imbaraga mu kubungabunga ibizaterwa no gusimbuza ibizangirika, ku buryo nibura 80% byabyo bizaba bikiriho mu 2032.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo, Rwiririza Fred, yavuze ko bizafasha akarere kugera ku ntego yo kuba igicumbi cy’imbuto ziribwa, bityo ukagira uruhare mu kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Ati “Mu gutera ibi biti twashakaga gukemura ikibazo cy’imirire mibi, kuko imyembe, amavoka n’izindi mbuto bifasha mu kurwanya indwara kandi ni ingirakamaro ku baturage no ku bana by’umwihariko.”
Uyu mushinga uzamara imyaka itandatu. Mu 2026 hateganyijwe guterwa ibiti 98.000 ku buso bwa hegitari 240, mu gihe ibindi 42.000 bizaterwa mu 2027. Hazaterwa ibiti birimo ibivangwa n’imyaka, ibiti gakondo n’iby’imbuto, ndetse n’ibigamije kurengera amasoko y’amazi n’inkengero z’imigezi.






Ibitekerezo 0