Aba Banyarwanda banyuze mu Karere ka Rusizi, bavuga ko mu myaka bamaze muri RDC bahuye n’ibibazo birimo kubura ibibatunga, kwamburwa imitungo n’imitwe yitwaje intwaro, gutandukana n’imiryango yabo ndetse no kubura uburyo bwo kwita ku bana.
Muri iri tsinda harimo abana bavukiye mu buhungiro, bamwe bakaba batarigeze bagira amahirwe yo kujya mu ishuri, mu gihe abandi bafite ibibazo by’imirire mibi n’izindi ndwara.
Bamwe mu bagore batahutse bavuga ko bari bamaze igihe bifuza gusubira mu Rwanda, ariko bagakomeza gutinya kubera amakuru babwirwaga ko nibataha bazicwa.
Umwe muri bo yavuze ko yari amaze igihe yaraburanye n’umugabo we wari waratashye mbere, bigatuma akomeza kuba mu mashyamba ya RDC.
Ati “Twumvaga dufite ubushake bwo gutaha iwacu mu Rwanda ariko ntabwo byadushobokeraga. Umugabo wanjye we yatashye mbere aba ino mu gihugu, njye nari nkiri muri ayo mashyamba kuko yaje twaraburanye na we.”
Aba bagore bavuga ko ubuzima bwo muri RDC bwari bugoye kuko bahoraga bahunga imirwano, rimwe na rimwe bagasiga amazu n’ibyo bari batunze, bakajya gushaka aho bikinga umutekano.
Iyo imirwano yahoshaga basubiraga mu ngo zabo, ariko ntibyatindaga kongera kubura, bigatuma badashobora gutuza cyangwa gutegura ejo hazaza.
Irankunda Muhoza, wari utuye muri Masisi, yavuze ko ubuzima bwabo bwari bushingiye ku guhora bahunga imirwano, mu gihe bakomezaga kubwirwa ko mu Rwanda nta mutekano uhari.
Ati “Nabaga muri Masisi. Aho twabaga mu buzima bwo gupfundikanya, nta cyo twagiraga cyatuma tuvuga ko twari dufite imibereho myiza. Biririrwa batubwira ngo mu Rwanda nta mahoro ahari, nituza natwe bazatwica. Aho hahoraga intambara zidashira, tukabaho twiruka, byahosha tukongera tukagaruka mu ngo zacu. Mfite abana batanu, umugabo wanjye yapfiriye muri izo ntambara zo muri Congo.”
Uwaase Salama na we yavuze ko mu bibazo bahuraga na byo harimo kujyanwa ku gahato kw’abagabo mu birombe by’amabuye y’agaciro, bagakoreshwa badahembwa.
Ati “Ubuzima hariya bwari butoroshye cyane. Abagabo bacu babajyanaga gucukura amabuye y’agaciro kandi ntibabahe n’ayo bacyura, ahubwo bakabikora ku gahato. Twahoraga twiruka, tukumva batubwiye ngo bageze nko haruguru, tukaba turatekeye turiretse.”
Uwaase yavuze ko kugira ngo abone ikimutunga yakoraga akazi ko kwikorera imizigo agahembwa amafaranga 2.000, ariko n’ibyo abaturage babaga babonye bikaba byashoboraga kwamburwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Ati “Abo dusize inyuma bakeneye gutaha kuko ubu baracyirukankana na bo bo muri FDLR. Njyewe nirirwaga nikorera imizigo bakampa ibihumbi bibiri. Twari tubaye mu buzima bubi. Aba Wazalendo barazaga bagatwara buri kintu cyose bahuraga na cyo mu rugo, batwaraga kugera no ku kiyiko.”
Abana bavukiye mu buhungiro bagiye gufashwa kwiga
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko bamwe mu Banyarwanda batahutse bari bamaze imyaka isaga 32 mu buhungiro, aho abenshi bahunze mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasobanuye ko bamwe mu batahutse bamaze igihe babwirwa amakuru y’ibihuha agamije kubatera ubwoba kugira ngo badasubira mu gihugu cyabo.
Ati “Abenshi twaganiriye batubwiye ko bahunze mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, batwawe n’interahamwe n’abasirikare ba EX-FAR. Babwirwaga ibihuha bibatera ubwoba ko nibagera mu Rwanda nta mutekano bazagira. Bamaze kumenya ukuri baratahuka.”
Sindayiheba yavuze ko mu bana batahutse harimo abavukiye mu buhungiro bagakura batiga, ndetse n’abafite ibibazo by’ubuzima birimo imirire mibi.
Yagaragaje ko ubuyobozi buzabafasha kubona amashuri, serivisi z’ubuvuzi n’ibyangombwa bizabafasha kubona ubwishingizi mu kwivuza.
Mu bagore batahutse harimo abasanze abagabo babo bari baragarutse mu Rwanda mbere yabo, abandi bakaba barapfushije abo bashakanye mu ntambara zo muri RDC.
Hari kandi imiryango igifite bamwe mu bayigize basigaye muri Congo.
Abanyarwanda basigaye muri RDC basabwe gutaha
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yavuze ko benshi mu Banyarwanda bakomeje gutahuka bakomoka mu Ntara y’Amajyaruguru, ariko mu batahutse harimo n’abakomoka mu turere twa Rubavu, Musanze na Rusizi.
Yavuze ko hari abandi Banyarwanda bakomoka mu Karere ka Rusizi bagisigaye muri RDC, abasaba gutahuka bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.
Ati “U Rwanda rwariyubatse, ni igihugu cy’amahoro kandi twifuriza ineza buri Munyarwanda. Turabasaba gutaha bakaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu.”
Imibare ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangajwe ku wa 22 Kamena 2026, yagaragazaga ko Abanyarwanda 8.575 bari bamaze gutahuka bavuye muri RDC kuva muri Mutarama 2025, barimo 2.347 batahutse mu mezi atandatu ya mbere ya 2026.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ryagaragaje ko ryakiriye Abanyarwanda 6.047 batahutse mu 2025, mu gihe intego yari uko abandi 10.000 bataha mu 2026.
Abanyarwanda batahutse bava muri RDC banyuzwa mu bigo by’agateganyo birimo icya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, aho bakirwa, bakandikwa ndetse bagafashwa kubona ibyangombwa mbere yo gusubira mu miryango yabo.






Ibitekerezo 0