Ni ikirego gishya cyatanzwe mu cyumweru gishize mu rukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruherereye muri Leta ya Tennessee, aho Candace Owens asanzwe atuye.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by'Abafaransa, AFP, byabitangaje ku wa 10 Ugushyingo 2026, umuryango wa Macron ushinja Owens gukoresha ayo makuru y'ibinyoma kugira ngo amenyekane, yunguke amafaranga kandi ateze imbere urubuga rwe.

Mu kirego cy'impapuro 411, Emmanuel Macron na Brigitte Macron bagaragaza ko nubwo bareze Owens mu 2025, yakomeje gukwirakwiza ayo makuru, ndetse akayabyaza amafaranga.

Bagize bati "Yakomeje gukoresha ibiganiro bye mu gukwirakwiza ibinyoma ku muryango wa Macron."

Iki kirego gishya cyatanzwe nyuma y'aho mu mpera z'Ukwakira 2026, umucamanza wo muri Leta ya Delaware yari yagabanyije ibyo Owens akurikiranweho mu rubanza rwatangiye mu 2025.

Muri urwo rubanza, urukiko rwatesheje agaciro ikirego cyaregwagamo Owens ku giti cye, kubera ikibazo cy'ububasha bw'urukiko bwo kumuburanisha, ariko rwemeza ko urubanza rureba ibigo bye rukomeza.

Owens yemeje ko yongeye kuregwa n'umuryango wa Macron, abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026.

Yagize ati "Ni byo koko, umuryango wa Macron wongeye gutanga ibirego bishya undega."

Mu kirego gishya, Macron n'umugore we bashimangiye ko ibyo Owens avuga ari ibinyoma bishobora kugenzurwa kandi byagize ingaruka zikomeye ku izina ryabo.

Bagaragaje ko ikibazo atari ukuba umuntu yaravutse ari umugabo cyangwa yarahinduye igitsina, ahubwo ko Owens abashinja kubeshya Abafaransa n'Isi yose mu gihe cy'imyaka myinshi.

Bagize bati "Nta giteye isoni cyangwa giharabika mu kuba umuntu ari umugabo, yarahinduye igitsina cyangwa akundana n'abo bahuje igitsina. Ibyo Owens avuga ni uguharabika kuko ashinja umuryango wa Macron kuba warabeshye u Bufaransa n'Isi yose mu myaka myinshi ku bijyanye n'uwo umugore Macron ari we, ndetse no gukora ibyaha byo guhisha ibyo binyoma."

Brigitte Macron w'imyaka 73, amaze igihe ahanganye n'abakwirakwiza amakuru avuga ko yavutse ari umugabo witwaga Jean-Michel Trogneux, mu gihe uwo ari umuvandimwe we.

Muri Nzeri 2024, abagore babiri bo mu Bufaransa bahamijwe icyaha cyo gukwirakwiza ayo makuru y'ibinyoma, nyuma yo gushyira kuri YouTube amashusho mu Ukuboza 2021 bavuga ko Brigitte Macron yahoze ari umugabo.

Aya makuru yatangiye gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bufaransa nyuma y'aho Emmanuel Macron atorewe kuyobora icyo gihugu mu 2017.

Yaje kurushaho gukwirakwira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by'umwihariko kuva muri Werurwe 2024, ubwo Candace Owens yatangiraga kuyakoraho ibiganiro bitandukanye.

Owens yanakoze urukurikirane rw'ibiganiro yise Becoming Brigitte, rwagarukaga kuri ibyo birego ku mateka y'umugore wa Macron.

Mu kirego gishya, umuryango wa Macron ushimangira ko Owens yari azi neza ko ibyo yatangazaga ari ibinyoma.

Wagaragaje ko ayo makuru yangije bikomeye izina ryawo ndetse awushyira mu bikorwa byo guharabikwa no gukozwa isoni ku rwego mpuzamahanga.