Aba bagabo bafatiwe mu gikorwa kigamige gushakisha no gufata abakekwaho ibyaha bitandukanye cyakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyabereye mu Kagari ka Karambi, mu Murenge wa Kabagali, mu Midugudu ya Bugaramantare na Mbuye mu karere ka Ruhango

Abafashwe ni abagabo batatu, mu gihe undi umwe ukekwaho guteka no gukwirakwiza kanyanga akomeje gushakishwa nyuma yo gutoroka.

Abafashwe harimo uw’imyaka 29, wafatanwe litiro 22 za kanyanga n’agapfunyika k’urumogi. Hafashwe kandi uw’imyaka 70, wafatanwe litiro 6.5 za kanyanga n’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’igikwangari zingana na litiro 42. 

Undi mugabo ni uw’imyaka 23, ukekwaho gucuruza  kanyanga.

Polisi ivuga ko kandi igishakisha umugabo w’imyaka 55, ukekwaho guteka no gukwirakwiza kanyanga mu baturage. 

Mu rugo rwe hafatiwe litiro icyenda za kanyanga n’amajerekani arimo ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bingana na litiro 280, gusa we akaba yatorotse.

Polisi ivuga ko muri rusange, hafashwe litiro 37.5 za kanyanga, mu gihe litiro 322 z’inzoga zitujuje ubuziranenge, zamenewe mu ruhame ndetse hanafatwa ibikoresho bitandukanye byifashishwaga mu guteka kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’ibanze ari ingenzi mu kurwanya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge no gufata ababiteka, ababicuruza n’ababikwirakwiza.

Ati “Turashimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu gutanga amakuru afasha mu kurwanya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge. Turabasaba gukomeza ubwo bufatanye kuko ari ingenzi mu gukumira no gufata abakora ibikorwa byo kubiteka, kubicuruza no kubikwirakwiza”

CIP Kamanzi akomeza avuga ko ikoreshwa rya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, ndetse n’inzoga zitujuje ubuziranenge, bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha, umutekano n’imibanire myiza y’abaturage.

Abagabo bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagali, hamwe n’ibimenyetso byafashwe, bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe dosiye, Polisi kandi ikaba ikomeje gushakisha niba hari n'abandi bafatanyaga.

Abagabo batatu bo mu Ruhango bakekwaho gukwirakwiza kanyanga mu baturage bafunzwe