Mu kiganiro Rugwabiza yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari i Bouar, mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Centrafrique ku wa 28 Ukwakira 2026, yavuze ko ituze ryagezweho mu gace yasuye ari umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu bikorwa bya politiki, ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro no guha imbaraga ubuyobozi bwa Leta.
Yashimangiye ko kuba ubuyobozi bwa Leta bukora muri ako gace ari kimwe mu byatumye haboneka umusingi wo gutera indi ntambwe, igamije kwihutisha iterambere.
Ati “Mu by’ukuri, hamaze kuboneka uburyo butuma tujya mu cyiciro gikurikiraho, ari cyo gutuma amahoro atanga umusaruro no kwihutisha uko ugera ku baturage.”
Rugwabiza yavuze ko ibyagezweho mu gushyigikira Abanya-Centrafrique ari ibyo kwishimira, ariko agaragaza ko ibyifuzo by’abayobozi b’inzego z’ibanze byerekana ko hakenewe gushyira imbaraga mu iterambere.
Yatanze urugero rw’umuyobozi wa Superefegitura agaragaza ko ibyo yashyize imbere byibanze ku iterambere. Kuri Rugwabiza, ibyo bigaragaza ko hari intambwe imaze guterwa ituma abaturage n’abayobozi bashobora kureba ibirenze kugarura ituze.
Yasobanuye ko ibyo byihutirwa biri no muri gahunda y’igihugu y’iterambere, ashimangira ko Centrafrique ikwiye gukomeza kubishyira imbere.
Yasabye abafatanyabikorwa mu iterambere gushyigikira iki gihugu muri uru rugendo, kugira ngo amahoro n’ituze byagezweho birusheho gutanga umusaruro.





Ibitekerezo 0