Imirambo y’aba bana yabonetse mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, mu Mudugudu wa Kanembwe, Akagari ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe, mu Karere ka Rubavu.
Amakuru y’urupfu rwabo yamenyekanye nyuma y’uko abandi bana bari bagiye koga mu kidendezi gicukurwamo itaka ryo kubumbamo amatafari babonye imirambo, batabaza abaturage.
Abatabaye basanze ari imirambo y’abana babiri bari baraburiwe irengero kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Umubyeyi w’umwe muri aba bana yabwiye itangazamakuru ati “Ku wa Gatanu nibwo nabuze umwana, abaturanyi bambwira ko bamutumye amakara ya 200 Frw agarura andi 200 Frw atwara 100 Frw, nimba yaraketse ko mukubita ntiyataha njye nibyo niyumvishaga, bwarakeye ku wa Gatandatu tubona ntatashye ariko akaba yari ari kumwe n’umwana w’uwo wabatumye, tubonye ku Cyumweru hageze tujya kubashaka turababura tubimenyesha ubuyobozi.”
Uyu mubyeyi yasabye inzego zibifitiye ububasha gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane niba aba bana barapfuye bazize impanuka cyangwa niba hari abagizi ba nabi baba baragize uruhare mu rupfu rwabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré, yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’aba bana.
Ati “Abaturage baduhaye amakuru ko babonye imirambo y’abana baguye mu kidendezi cy’amazi, bari babanje kubona umwe tuje gutabara dusanga ari abana babiri. Amakuru y’ibanze abaturage batanga ni uko abana bakundaga kuza kuhogera, ariko iperereza ku cyabiteye rirakomeje.”
Mugisha yavuze ko hagiye gufatwa ingamba zo kuzitira iki kidendezi kugira ngo hirindwe ko abana bakomeza kujya kucyogeramo, bikaba byabateza impanuka.
Yasobanuye ko iki kidendezi gisanzwe gifitiye abaturage akamaro, kuko gifata amazi aturuka mu misozi, bityo kikagira uruhare mu kurinda ko yangiza imitungo yabo.
Imirambo y’aba bana yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Busigari kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.





Ibitekerezo 0