Yabigarutseho ku wa 28 Ukwakira 2026, mu nama ya gatatu ihuza u Burusiya na Afurika yabereye i Moscow. Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’intumwa z’ibihugu 48, zirimo abayobozi 22 ba Afurika.
Putin yavuze ko Afurika irushaho kugira ijambo mu bukungu na politiki mpuzamahanga, ariko ko hari ibihugu bititeguye kwakira impinduka zituma ububasha ku Isi budakomeza kwiharirwa n’uruhande rumwe.
Yagaragaje ko ibyo bihugu bigitekereza nk’uko byabigenzaga mu gihe cy’ubukoloni, ubwo byakungaharaga bikabije byifashishije umutungo w’abandi. Nubwo atabitangaje mu mazina, yakomeje anenga ibyo yise ibikorwa by’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bigamije gusubiza Abanyafurika mu bubata bw’imyenda.
Nk’uko yabisobanuye, ibyo bihugu bihatira Afurika kwemera amafaranga ikeneye, ariko akayihabwa ku mabwiriza ayinyunyuza imitsi. Yavuze ko ubwo buryo bwo gutanga inkunga n’inguzanyo bubangamira iterambere rirambye ry’ibihugu by’uyu mugabane.
Mu kwerekana ko u Burusiya butandukanye n’abo yanengaga, Putin yavuze ko bwiteguye gusangiza Afurika ubumenyi, burimo ubw’ikoranabuhanga, no guteza imbere ibikorwa byo gutunganyiriza umusaruro aho ukomoka, aho kugura gusa ibikoresho fatizo.
Yashimangiye ko ibigo by’u Burusiya bidakora ibikorwa byo kunyunyuza umutungo kamere n’abaturage mu buryo bwa gikoloni bushya. Ahubwo, yavuze ko byongera ibikorwa byo gutunganya ibikoresho fatizo muri Afurika, bigahanga imirimo kandi bikongera amafaranga ava mu misoro.
Reuters yanditse ko abanenga Putin bo mu Burengerazuba bw’Isi bakunze kumushinja gukoresha amateka y’ubukoloni bwa Afurika kugira ngo ateze imbere inyungu za Moscow.
Iyi nama iri muri gahunda y’u Burusiya yo guhamya ijambo ryabwo muri politiki, ubukungu n’ibya gisirikare muri Afurika.
Guverinoma zo mu Burengerazuba bw’Isi zishinja kandi imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano n’u Burusiya gushyigikira ubutegetsi bwa gisirikare, nko muri Mali, hagamijwe kongera ijambo rya Moscow no gusunika ibihugu byahoze bikoloniza Afurika, birimo u Bufaransa. U Burusiya burabihakana.
Putin yavuze kandi ko ashyigikiye ko Afurika igira ijambo rikomeye mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari na Banki y’Isi. Yagaragaje ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n’ibihugu byayo mu mishinga y’ibikorwaremezo by’ubwikorezi n’ubuhinzi.
Yongeyeho ko u Burusiya bwiteguye kugeza ibinyampeke n’ifumbire ku bihugu birenga 40 bya Afurika bisanzwe bibihabwa. Yavuze ko mu mezi icyenda ya mbere ya 2026 bwohereje kuri uyu mugabane toni miliyoni 13 z’ibikomoka ku buhinzi, anagaragaza ko Abanyafurika bagera ku bihumbi 40 biga muri kaminuza zo mu Burusiya.
Iyi nama yatangiye kuba mu 2019. Mu biganiro Putin ateganya kugirana n’abayobozi ba Afurika buri wese ku giti cye, harimo ubucuruzi, umutekano, amasezerano y’intwaro n’itangwa ry’ibinyampeke.






Ibitekerezo 0