Iki gihembo cyatanzwe n'ikigo Karisimbi Service Excellence Awards, mu birori byo guhemba ibigo byabaye indashyikirwa mu mitangire ya serivisi byabaye ku wa 6 Ugushyingo 2026.
Iyo umuntu arwaye, kimwe mu bintu ahita yibaza ni aho ashobora kwivuriza n’uburyo azabona serivisi z’ubuvuzi akeneye.
Iki ni ikibazo Prime Insurance yatekerejeho, ishyira imbaraga mu kwagura ibigo by’ubuvuzi abafatabuguzi bayo kugira ngo kubona ubuvuzi biborohere kandi barusheho kunyurwa na serivisi bahabwa.
Umuyobozi Mukuru wa Prime Medical Insurance, Mugema Eric, yavuze ko igihembo bahawe atari icyo kubashimira gusa, ahubwo kigiye no kubatera umwete.
Yagize ati “Ibi ntabwo tubifata nk’intsinzi gusa, ahubwo bigiye no kudutera imbaraga.”
Iki kigo gikomeje gutanga serivisi zinoze, zihuse kandi z’umwuga mu bwishingizi bw’ubuzima, kikaba indakemwa mu gushyira umukiliya ku isonga.
Mu myaka ine Prime Medical Insurance imaze, imaze kugera ku bakiliya barenga 50.000 bagana amavuriro 604 akorera hirya no hino mu Rwanda.
Prime Medical Insurance yaguye ibikorwa byayo igera ku ruhando mpuzamahanga, aho ubu iri gukorana n’abari mu bihugu nka Kenya, Uganda, Tanzania n'u Buhinde.










Ibitekerezo 0