Ibihumbi by’abaturage bo muri Portugal bakoze imyigaragambyo mu Murwa Mukuru Lisbon, bamagana izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi, ikibazo cy’ibura ry’amacumbi ahendutse ndetse n’imishahara bavuga ko itajyanye n’ubuzima buhenze.

Iyi myigaragambyo yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, nubwo haguye imvura nyinshi, abayitabiriye bakaba banyuze mu mihanda minini ya Lisbon bitwaje imitaka ndetse bambaye amakoti abarinda imvura.

Yateguwe na CGTP, ihuriro rikomeye ry’amashyirahamwe y’abakozi muri Portugal, risaba Leta kongera imishahara na pansiyo, kugabanya ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi by’ibanze no gushyiraho ingamba zo kugabanya ibiciro by’amacumbi.

CGTP yatangaje ko abayitabiriye babarirwa mu bihumbi byinshi, gusa Polisi ntiyatangaje umubare wabo.

Manuel Gomes w’imyaka 44, ukora mu ruganda, yavuze ko ubuzima bukomeje kugora abaturage kubera politiki za Guverinoma iri ku butegetsi.

Ati “Turakora cyane, amafaranga dukenera ariyongera kandi ntitugifite ayo gukoresha mu buzima bwa buri munsi.”

Yakomeje avuga ko imishahara ari mike, mu gihe ibiciro bya mazutu, lisansi n’amacumbi bikomeje kuzamuka.

Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Eurostat, igaragaza ko mu 2025 impuzandengo y’amafaranga umukozi yinjizaga ku mwaka muri Portugal yari munsi ya 37% ugereranyije n’impuzandengo yo muri EU.

Mu Ukwakira 2026, izamuka ry’ibiciro ryageze kuri 3,8%, bitewe ahanini n’ibiribwa n’ingufu.

Portugal kandi ihanganye n’ikibazo cy’amacumbi, aho ibiciro by’inzu byikubye inshuro zirenga ebyiri kuva mu 2017, mu gihe ubukode bw’inzu nshya bwikubye hafi kabiri.

Luis Russo w’imyaka 66, wahoze ari umukozi mu ikoranabuhanga, yashinje Guverinoma gushyira imbere inyungu z’abakomeye aho kwita ku baturage basanzwe.

Iyi myigaragambyo ije ikurikira indi yabereye i Lisbon na Porto, mu gihe no mu bindi bihugu by’u Burayi hakomeje kugaragara imyigaragambyo iterwa n’ubuzima buhenze.