Porogaramu ikoreshwa cyane muri Ukraine yohereje mu gihugu hose integuza z’ibitero byo mu kirere zo ku rwego rwo hejuru. Bamwe mu baturage, barimo abo mu Murwa Mukuru Kyiv, baburiwe iby’imirasire yangiza, ibitero by’intwaro z’uburozi n’imirwano yo mu mihanda.

Nyuma y’amasaha make, abayobozi b’u Burusiya na bo batangaje ko porogaramu nk’iyo yinjiriwe, yohereza integuza z’ibinyoma, zimwe zirimo amagambo y’urukozasoni. Ntiharamenyekana ababikoze cyangwa niba ibyo bikorwa byombi bifitanye isano.

Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zasabye abaturage gukurikira amakuru anyuzwa ku zindi nzira zemewe. Mu butumwa bwo kuri Telegram, zavuze ko porogaramu Air Alarm ishobora kuba yarinjiriwe n’abanzi, zemeza ko nta kaga k’imirasire kari gahari, zisaba abantu gutuza.

Guverinoma yahagaritse by’agateganyo iyo porogaramu kugira ngo ikosorwe. Bumwe mu butumwa bw’ibinyoma bwari bwanditse mu Kirusiya, bituma ababubonye bakeka ko butari umwimerere

Olena utuye i Kyiv yabwiye BBC ko yabanje kugira ubwoba. Yagize ati “Niteguye ibura ry’amashanyarazi, guhagarika uburyo bwo gushyushya inzu n’ibura ry’amazi, ariko siniteguye igitero cya kirimbuzi.”

Yasobanuye ko umugabo we yakiriye n’ubutumwa bwavugaga imirwano mu mihanda ya Kyiv, ndetse n’ubundi bwanditse mu Kirusiya. Ibyo byatumye amenya ko porogaramu yinjiriwe, kuko ubusanzwe ubutumwa bahabwa buba mu rurimi rwa Ukraine.

Mu Burusiya, guverinoma yavuze ko kimwe mu bikoresho byayo byo kuburira abaturage cyagabweho igitero gikomeye cy’ikoranabuhanga, kigakwirakwiza amakuru y’ibinyoma.

Ifoto y’ubutumwa bivugwa ko bwari bwoherejwe, yasangijwe kuri Telegram n’umutwe wa Atesh ushyigikiye Ukraine, yavugaga ko drones za P1-Sun zitwaje imitwe y’intwaro kirimbuzi zoherejwe mu turere twose tw’u Burusiya. Yasabaga abaturage guhita bahunika ibiribwa by’ibyumweru bitatu bakihisha.

Ku wa Mbere mu gitondo, nta kimenyetso cy’uko ubwo butumwa bwateye ubwoba bukabije mu Burusiya cyari cyagaragaye. Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yavuze ko imbuga za leta zihora zigabwaho ibitero by’ikoranabuhanga.

Minisiteri y’u Burusiya ishinzwe ubutabazi yatangaje ko porogaramu yongera gukora neza uyu munsi, kandi ko ibindi bikoresho byo gutanga integuza bitahungabanyijwe.

Oleksander Merezhko uyobora Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine yavuze ko ibyabaye bitateye ubwoba bukabije, kuko abaturage bamenyereye integuza, kandi Ikirusiya cyakoreshejwe cyahise kibatera amakenga.

Integuza zoherejwe muri Ukraine hasigaye iminota mike ngo agahenge ko muri Kherson karangire. Kari kagamije gufasha abasivili kuva muri Oleshky igenzurwa n’u Burusiya. Ahandi imirwano yarakomeje; i Dnipro, abantu 15 biciwe mu gitero cyagabwe muri gariyamoshi ku wa Kane.

Ubutumwa bwohererejwe abaturage muri Ukraine n'u Burusiya bwarimo amakuru y'ibinyoma