Polisi yavuze ko ukekwaho igitero yageze mu kibuga cya Main Market Square i Kraków, ahantu hakurura ba mukerarugendo, ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita, agatangira kurasa abantu atarobanuye.

Abagore bane n’abagabo babiri ni bo bishwe. Batatu bari Abanya-Pologne, umwe yari Umwongereza, naho abandi babiri ntibaramenyekana.

Mu bantu 16 bakomeretse harimo abanyamahanga batanu bakomoka muri Autriche, u Budage, Portugal, u Burusiya n’u Bwongereza.

Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Donald Tusk, yavuze ko indi mibiri itatu yabonetse ubwo abapolisi bashinzwe kurwanya iterabwoba basakaga mu rugo rw’ukekwaho igitero, ruherereye mu birometero 200 uvuye aho cyabereye.

Ku wa Gatandatu nimugoroba, abapolisi bitwaje intwaro benshi boherejwe hirya no hino muri Kraków, mu gihe ingamba z’umutekano zakajijwe i Warsaw, umurwa mukuru, no mu bindi bice.

Muri Kraków hatangajwe iminsi y’icyunamo izageza ku wa 11 Ugushyingo.

Mu bakomeretse harimo abapolisi babiri, umwe muri bo arembye cyane.

Ukekwaho igitero w’imyaka 25, ukomoka muri Pologne, yari afite intwaro n’imyambaro bya gisirikare. Minisitiri yamwise umuntu ufite ibitekerezo by’ubuhezanguni bukabije bw’ivangura rishingiye ku mahame ya kera.

Yafashwe, ariko aracyari mu bitaro aho ari gukurikiranwa nyuma yo kubagwa.

Tusk yavuze ko hari “ibimenyetso bikomeye” byerekana ko abagore babiri n’umugabo umwe basanzwe bapfiriye mu rugo rw’ukekwaho igitero i Ostrowiec Świętokrzyski ari abo mu muryango we wa hafi.

Umugabo witwaje imbunda yishe batandatu akomeretsa benshi muri Pologne