Urukiko rw’Akarere ka Tarnow rwavuze ko icyemexo rwafashe ku wa Kane kitigeze kibaho”, rugaragaza ko Jez ari we muyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya Gatolika muri Pologne wahamijwe icyaha nk’icyo.
Urukiko rwagaragaje ko Musenyeri Jez yahishe Polisi nkana amakuru ku byaha byo gusambanya abana byakozwe n’abapadiri babiri bakoreraga muri diyosezi ye.
Jez yahakanye icyaha, avuga ko yabanje gushyikiriza ibyo bibazo Vatican, akamenyesha inzego za Pologne ari uko amaze kumenya neza amakuru abireba.
Yanishingikirije ku ibanga rya Papa, agaragaza ko ari ryo tegeko risaba kugira ibanga ibibazo bikomeye bya Kiliziya.
Umucamanza yanze ubwo bwiregure, agaragaza ko amabwiriza ya Kiliziya adashobora gusumba amategeko ya Pologne.
Yashimangiye ko gukora iperereza ku birego byo gusambanya abana ari inshingano z’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko, aho kuba iz’inzego z’amadini.
Amategeko ya Pologne ateganya ko kudatanga amakuru kuri bimwe mu byaha byo gusambanya abana bihanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka itatu.
Jez ntiyakatiwe igifungo, ahubwo yahanishijwe igihano kigabanya ubwisanzure mu gihe cy’imyaka ibiri, kimusaba kujya akatwa buri kwezi 25% by’umushahara we, agahabwa umuryango ufasha abana bakorewe ihohoterwa.
Yanaciwe ihazabu ihwanye na 5.000$, ategekwa no kwishyura amagarama y’urubanza.
Icyemezo cy’urukiko ntikiraba ndakuka kuko gishobora kujuririrwa.





Ibitekerezo 0